Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Urubyiruko mushya ibyo azashingiraho n’ibikidakwiye kwirengagizwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Urubyiruko mushya, ko afite inshingano ziremereye, kuko aje kuyobora abafite mu biganza byabo u Rwanda rw’ejo, bityo ko akwiye kuzashingira ku bishya bigezweho, ariko ntihirengagizwe n’uburere ndetse no kwigira ku bakuru.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, wayobowe na Perezida Paul Kagame yakira indahiro za Dr. Utumatwishima Abdallah uherutse kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yibukije Dr. Utumatwishima winjiye muri Guverinoma, ko asanze abandi mu nshingano basangiye zo gukorera Abanyarwanda, ariko ko ikigomba gushyirwa imbere, ari ugukorana n’abandi.

Ati “Ni ukuzuzanya no gukorera hamwe, kuko nta rwego rukora rwonyine, ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana kuko ni inzego z’Igihugu, ubwo ni bwo dushobora gutera imbere, n’Igihugu kigatera imbere.”

Perezida Kagame avuga ko ubaye Minisitiri kabone nubwo yaba atari asanzwe mu nzego za Leta ariko aba akwiye kumva uburemere bw’izo nshingano.

Ati “Kandi kumva n’imikorere muri izo nshingano na bwo ntabwo bikwiye kuba bigoye, kuko ubundi ni umuco wumvikana aho ari ho hose cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z’Igihugu.”

Yibukije Dr. Utumatwishima ko agomba kumva ko aje gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo “na bwo bikwiye kumvikana ko harimo inshingano ziremereye cyane, urubyiruko ni ho hazaza h’ejo ha buri Gihugu.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko nubwo urubyiruko ruhanzwe amaso ku hazaza h’Igihugu, ariko kugira ngo bazabigereho bagomba gutegurwa muri ibi bihe.

Ati “Iyo ufite abantu bato iyo ufite abana, kugira ngo bazakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere bw’imico, imyifatire, ubushobozi ni ho havamo amashuri, ni ho havamo kugira ubuzima bwiza.”

Perezida Kagame avuga ko Minisitiri mushya w’Urubyiruko na we akiri muri iyi myaka, ku buryo yumva neza inshingano z’uburyo urubyiruko rwategurwa ngo ruzubake ejo hazaza.

Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha, ndetse nta muntu uba utaranyuze aho ngaho. Abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiraho umutima abantu bakumva icya ngombwa.”

Dr Utumatwishima yinjiye muri Guverinoma mu mavugurura aherutse gukorwa na Perezida Paul Kagame, yasize iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, isigara ari iy’Urubyiruko gusa, ndetse Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco akaba yarasimbujwe, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.

Dr. Utumatwishima ubwo yarahiraga
Umuhango wabereye muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru