Wednesday, September 11, 2024

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire muri Kenya uri mu Rwanda, yahishuye ko umuhanzi wo mu Rwanda ukunzwe muri iki Gihugu cye, ari The Ben usanzwe anafite abakunzi batari bacye mu Rwanda iwabo.

The Ben usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu Rwanda ndetse no mu Bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bigaragazwa n’ibihangano amaze gukorana n’abahanzi bakomeye muri aka karere nka Diomond wo muri Tanzania ufatwa nk’umuhanzi uyoboye muzika ya Afurika.

The Ben kandi akunze gutumirwa mu bitaramo binyuranye muri aka karere nko muri Uganda, aho akunze gukorera ibitaramo bikitabirwa n’imbaga y’Abanya-Uganda ndetse n’Abanyarwanda baba muri Uganda.

Umuhanzi Kevin Wyre wo muri Kenya uri mu Rwanda aho aje gutaramira Abaturarwanda, yatangaje ko mu Gihugu cye, hasanzwe hacurangwa indirimbo z’abahanzi Nyarwanda ndetse ko hari abamaze kubakayo izina.

Mu bamaze kubaka izina muri Kenya, Wyre yavuze ko The Ben ari we uza ku isonga, kuko indirimbo ze zicurangwa cyane mu tubyiniro n’ahandi hanyuranye.

Avuga kandi ko indirimbo The Ben yakoranye n’umuhanzi w’Umunyakenya Otile Brown, yamamaye cyane muri Kenya ndetse ikaba iri mu zatumye agira igikundiro cyane.

Kevin Wyre kandi avuga ko umuhanzi Bruce Melodie na we afite abakunzi batari bacye muri Kenya, ndetse indirimbo ze nyinshi ashyize hanze, na zo zihita zimenyekana muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist