• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube
Share on FacebookShare on Twitter

Idamange Iryamugwiza Yvonnne wari wakatiwe gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yongerewe igihano nyuma yuko Ubushinjacyaha bujuririye iki yari yahanishijwe mbere.

Urukiko rw’Ubujurire rwari rwajuririwe n’Ubushinjacyaha, rwemeje ishingiro bw’ubu bujurire, ndetse rwemeza ko hari ibyaha bititaweho ubwo Urukiko Rukuru rwakatiraga Idamange igifungo cy’imyaka 15.

Uru rukiko rwari rwajuririwe, mu cyemezo rwasomye kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, rwanzuye ko Idamange ahamwa n’ibyaha yahamijwe n’Urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere, hakiyongeraho n’icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi ndetse no gutanga sheki itazigamiye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire yemeje ko Idamange ahanishwa gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu (6) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 4 Frw.

Mu gihe Urukiko Rukuru rwari rwakatiye Idamange Iramugwiza Yvonne igihano cyo gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko rw’Ubujurire, bwari bwarugaragarije ko hari ibyaha bitigeze bihabwa agaciro mu kumuhanisha kiriya gihano, ari byo; kwigomeka ku buyobozi n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Bwasabaga Urukiko rw’Ubujurire kongera igihano cyari cyahawe Idamange, kikagera ku gifungo cy’imyaka 21 ndetse rukanamuca ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi muri Gashyantare 2021, nyuma y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube, byumvikanagamo ubutumwa bugize ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nk’aho yavugaga imibiri y’inzirakarengane zayizize, yagizwe ibicuruzwa kuko abazisura basiga amafaranga.

Nanone kandi hari ikiganiro yatangiyemo ubutumwa asaba abantu bose kwitabira imyigaragambyo ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ngo bakagenda bitwaje bibiliya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − nine =

Previous Post

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.