Monday, September 9, 2024

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prince Harry, umuhungu w’Umwami Charles III w’u Bwongereza, yatunguranye, agaruka Ibwami mu birori bidasanzwe, bishimisha Se wari umaze igihe amutumizaho ngo aze baganire, ariko akamubera ibamba.

Prince Harry usanzwe ari bucura w’Umwami Charles III, yagiye Ibwami yitabiriye umuhango wo kwimika Se ku mwanya wagereranywa nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Ibwami, ku izina rya Colonel-in-Chief.

Iki Gikomangoma Harry utakiba Ibwami, yahagarutse nyuma yo kwanga kwitaba Se wamutumijeho ubugiragatatu ngo aze baganire mbere yuko yimikwa nk’Umwami ku mugarararo, ariko akinangira.

Kuba yagarutse Ibwami byatunguye benshi, kuko kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 ubwo yari yaje mu muhango wo gutabariza Nyirakuru, Queen Elizabeth II, yari ataragaruka Ibwami.

Harry muri uyu muhango yitabiriye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yari kumwe n’abandi banyacyubahiro ibwami, ariko umubano we n’ibwami wakomeje guteza urujijo.

Uru rujijo rushingiye ku kuba Prince Harry, nta mwana we n’umwe muri babiri be na Meghan, yaba yarazanye ngo aze kuramutsa Sekuru na Nyirakuru.

Amakuru avuga kandi ko Harry nta gahunda afite yo kugaruka Ibwami nkuko bamwe bakekaga ko ashobora kuzisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kuhava.

Prince Harry kandi aherutse gutangaza ko kugaruka mu muryango we mu Bwongereza bishobora kumushyira mu kangaratete, bikaba byanatumye hatekerezwa ko atazanitabira umuhango ukomeye w’Umwami uzaba tariki 06 Gicurasi 2023.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts