Mu kiganiro yagiranye na Netflix mbere yuko yitaba Imana, umukinnyi wa filimi wamamaye ku Isi, Eric Dane, yageneye ubutumwa abakobwa be babiri, abasaba kwishimira ubuzima bwa none, kuko ibyahise biba byararangiye ndetse ibizaza ntawumenya uko bizaba bimeze.
Ni ubutumwa bukora ku mutima, bw’ikianiro Eric Dane yagiranye na Netflix ubwo yari arembye cyane, mu ijwi ridasohoka kubera uburwayi.
Muri iki kiganiro yatanze yicaye mu kagare k’indembe, Eric Dane yageneye ubutumwa bwa nyuma abakobwa be babiri Billie w’imyaka 15 na Georgia w’imyaka 14, abasaba kubaho ubuzima bwa none kuko iby’ejo bibara ab’ejo
Muri iki kiganiro cyasohowe na Netflix kuri uyu wa 19 Gashyantare, Eric Dane yagize ati “Billie na Georgia, muri umutima wanjye, muri byose byanjye. Ijoro ryiza. Ndabakunda.”
Uyu mukinnyi wa Filimi yavuze ko abakobwa be “b’abangavu bazamwibuka nk’umuntu ukomeye cyane.”
Yagize ati “Bavugaga ko ndi umuntu ugira urukundo kandi ukundwa cyane, w’impuhwe, kandi w’inyangamugayo […] Ndi umubyeyi mwiza.”
Yakomeje avuga ko abakobwa be “Bimwe mu by’ingenzi bazahora bazirikana, ni uko hari ibyo nakoraga cyangwa nkanga gukora kubera bo.”
Eric Dane witabye Imana ku myaka 53 y’amavuko, asize abana b’abakobwa babiri yabyaranye n’umugore we Rebecca Gayheart bashyingiranywe muri 2004.
Uyu mukinnyi wa filime yari yasabye gutandukana n’umugore we muri 2018, ubutane bwabo buza kwemezwa muri Werurwe 2025, ukwezi kumwe mbere yuko asanganwa indwara ya ALS Diagnosis muri Mata, ari na yo yamuhitanye.




RADIOTV10










