Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwa Dr.Habineza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe Amatora ya Perezida rigatsinda ay’Abadepite

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwa Dr.Habineza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe Amatora ya Perezida rigatsinda ay’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikiye, yashimiye Abanyarwanda bamutoye mu matora ya Perezida nubwo atayatsinze akagira amajwi 0,53%; avuga ko uyu mutwe wa Politiki witeguye gukomeza gutanga umusanzu mu kuganisha aheza u Rwanda dore ko wanagize amajwi aryemerera kugira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni ryo rukumbi mu Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryari ryatanze Umukandida mu Matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe andi umunani yari ashyigikiye Umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, naho irya PS-Imberakuri rikaba ritari rifite uwo rishyigikiye.

Iri shyaka Democratic Green Party of Rwanda ryari ryatanzemo umukandida Dr Frank Habineza wahatanaga na Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, ndetse na Mpayimana Philippe wahatanaga nk’umukandida wigenga.

Ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, ubwo aya matora yari ahumuje, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko mu majwi 78,94% yari amaze kubarurwa, Paul Kagame yari afite amajwi 99,15%.

Paul Kagame yakurikirwaga na Dr Frank Habineza n’amajwi 0,53%; na we agakurikirwa na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0,32%.

Nanone kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite bahatanira imyanya rusange y’Abadepite 53.

Mu majwi 96,60% amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanyi wagize amajwi 62,67%; ugakurikirwa na PL yagize 10,97, PSD igira 9,48% mu gihe PDI ifite 5,81%; naho Democratic Green Party of Rwanda ikagira 5,30% mu guhe PS-Imberakuri yagize 5,26%.

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR wanahatanaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda, ku bw’amajwi bahaye iri shyaka muri aya matora yombi.

Yagize ati “Nshuti Banyarwanda, nshimiye byimazeyo abantu bose bantoye mu matora ya Perezida, ndetse n’abatoye Democratic Green Party of Rwanda mu Matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.”

Dr Frank Habineza yakomeje agira ati “Tuzakomeza guharanira kuganisha ku Iterambere Igihugu cyacu cy’u Rwanda muri Demokarasi itagira uwo iheeza.”

Uyu muyobozi w’Umutwe wa Politiki wa DGPR kandi ubwo hari hakimara gutangazwa ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, yavuze ko ishyaka rye ryemera ko ryatsinzwe kandi anashimira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku kuba yarongeye gutorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

Next Post

Abanyacyubahiro bakomeje gushimira Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyacyubahiro bakomeje gushimira Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda

Abanyacyubahiro bakomeje gushimira Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.