Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikiye, yashimiye Abanyarwanda bamutoye mu matora ya Perezida nubwo atayatsinze akagira amajwi 0,53%; avuga ko uyu mutwe wa Politiki witeguye gukomeza gutanga umusanzu mu kuganisha aheza u Rwanda dore ko wanagize amajwi aryemerera kugira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni ryo rukumbi mu Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryari ryatanze Umukandida mu Matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe andi umunani yari ashyigikiye Umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, naho irya PS-Imberakuri rikaba ritari rifite uwo rishyigikiye.
Iri shyaka Democratic Green Party of Rwanda ryari ryatanzemo umukandida Dr Frank Habineza wahatanaga na Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, ndetse na Mpayimana Philippe wahatanaga nk’umukandida wigenga.
Ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, ubwo aya matora yari ahumuje, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko mu majwi 78,94% yari amaze kubarurwa, Paul Kagame yari afite amajwi 99,15%.
Paul Kagame yakurikirwaga na Dr Frank Habineza n’amajwi 0,53%; na we agakurikirwa na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0,32%.
Nanone kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite bahatanira imyanya rusange y’Abadepite 53.
Mu majwi 96,60% amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanyi wagize amajwi 62,67%; ugakurikirwa na PL yagize 10,97, PSD igira 9,48% mu gihe PDI ifite 5,81%; naho Democratic Green Party of Rwanda ikagira 5,30% mu guhe PS-Imberakuri yagize 5,26%.
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR wanahatanaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda, ku bw’amajwi bahaye iri shyaka muri aya matora yombi.
Yagize ati “Nshuti Banyarwanda, nshimiye byimazeyo abantu bose bantoye mu matora ya Perezida, ndetse n’abatoye Democratic Green Party of Rwanda mu Matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.”
Dr Frank Habineza yakomeje agira ati “Tuzakomeza guharanira kuganisha ku Iterambere Igihugu cyacu cy’u Rwanda muri Demokarasi itagira uwo iheeza.”
Uyu muyobozi w’Umutwe wa Politiki wa DGPR kandi ubwo hari hakimara gutangazwa ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, yavuze ko ishyaka rye ryemera ko ryatsinzwe kandi anashimira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku kuba yarongeye gutorwa.
RADIOTV10