• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryifurije iruhuko ridashira Mukanemeye Madeleine wari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko w’Ikipe ya Mukura, witabye Imana, bwihanganisha abakunzi ba ruhago byumwihariko ab’iyi kipe.

Urupfu rwa Mukanemeye Madeleine wari uzwi nka ‘Mama Mukura’ kubera uburyo yakundaga iyi kipe, rwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Kipe kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025.

Ubutumwa bwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bugira buti “Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, na rwo ryagize icyo rivuga kuri nyakwigendera watabarutse.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagize buti “Twifurije iruhuko ridashira Mama Madeleine, wari uzwi nka Mama Mukura waraye yitabye Imana.”

Bukomeza bugira buti “Urukundo n’ishyaka wagiriraga ruhago tuzahora tubizirakana. Twifurije kandi abakunzi ba ruhago muri rusange na

Mukura Victory Sport by’umwihariko gukomera muri ibi bihe bitoroshye.”

Nk’uko bigaragazwa na gahunda yatangajwe n’ubuyobozi bwa Mukura VS, nyakwigendera azaherecyezwa bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025, ahategenyijwe misa yo kumusabira izabera kuri Paruwasi ya Save, ubundi agashyingurwa mu irimbi ryo ku Kamalayika.

Mama Mukura witabye Imana ku myaka 103, yari umwe mu bakunzi ba ruhago bari bazwi cyane, byumwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari umukunzi w’iyi Kipe ya Mukura yo mu Karere ka Huye, ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Next Post

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.