Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi biterwa no kuba abayobozi badakorana, ahubwo bamwe bagafata ibyemezo ku giti cyabo.
Habonimana yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe, ubwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge bahuriraga mu Nteko Rusange ku Rwego rw’Akarere.
Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego z’Ibanze, yagarutse kuri imwe mu migirire mibi iranga bamwe muri bo, irimo ubwirasi no kudakorana.
Yanagarutse kandi ku migirire yo kutita ku bintu, aho yatanze ingero za bimwe mu bitagenda, nk’umwanda ukigaragara mu bice bimwe, aho yasabye aba bayobozi gukemura ibyo bibazo.
Muri iyi Nteko y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Narugenge, Charles Habonimana, yavuze ko no mu gihe cyo gushakira muti Ibibazo byagaragajwe na Chairman, hakwiye kubamo gukorana.
Yagize ati “Umuyobozi Mpinduramatwara muri FPR-Inkotanyi akorana n’abandi, ntabwo ari icyemezo cyanjye njyewe, gishyirwa mu bikorwa igihe mfite abantu banzengurutse tugomba gufatanya mu gufata ibyemezo.
Nibatubwira ngo ibitaka ntabwo bigomba kwinjira muri kaburimbo, ntabwo ari ukugenda ngo duhite tuvuga ngo ‘wahinze ibishyimbo bimaze kuba uruyange’ ngo turabiranduye.”
Yakomeje agaragaza ingaruka zaterwa n’iki cyemezo, ati “Iyo ntabire nuyiranduramo ibyongibyo, ejo mu gitondo iraba ibaye ibyondo. Ibishyimbo byatewe mu kwa 12 cyangwa mu kwa mbere ni ukuvuga ngo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa mu kwa kane, bizasarurwa. Byaba ari ibitonore cyangwa se bizarindira byume.
Wangije ibintu bibiri, ubukungu bw’Igihugu twangije isuku twashakaga, twangije n’ibindi, ariko kuko tutigeze tubiganiraho, icyo gusa kikagenda kigahita kibyangiza.”
Amakuru avuga ko nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, yamanutse igategeka ko ibishyimbo byari byarahinzwe n’abaturage birandurwa ngo kuko byagaragazaga isuku nke muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
RADIOTV10











