Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wungirije wa Hezbollah, Naim Qassem, mu ijambo rye rya mbere kuva Israel yakwivugana umuyobozi y’uyu mutwe Hassan Nasrallah, yavuze ko uyu mutwe witeguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose, Israel izagaba butaka bwa Liban.

Naim Qassem yagize ati “Tuzahangana n’icyo ari cyo cyose kandi twiteguye guhangana na Israel mu gihe yafata icyemezo cyo kwinjira ku butaka bwa Liban, twiteguye intambara yo ku butaka.”

Israel imaze Imaze ibyumweru bibiri igaba ibitero karundura ku mutwe wa Hezbollah, wo muri Liban, byahitanye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe.

Hari impungenge ko igisirikare cya Israel gishobora gufata umwanzuro wo kwinjira mu ntambara yeruye n’umutwe wa Hezbollah, ikohereza ingabo n’intwaro zikomeye z’intambara ku mupaka uhuza iki Gihugu na Liban.

Ku rundi ruhande, umutwe Hamas na wo watangaje ko igitero cy’indege  Israel yagabye kuri uyu wa Mbere cyahitanye umuyobozi wayo muri Liban mu mujyi wa Tyre, mu gihe undi mutwe wa PFLP uvuga ko uharanira kubohora Palestine, na wo  wavuze ko abayobozi bawo batatu bishwe mu gitero cyagabwe hagati mu mujyi wa Beirut, kikaba ari cyo gitero cya mbere kigabwe mu murwa mukuru wa Liban.

Hamas yatangaje ko umuyobozi wayo muri Liban, Fateh Sherif Abu el-Amin, yishwe hamwe n’umugore we, umuhungu we, n’umukobwa we, mu gitero cyagabwe ku rugo rwe ruherereye mu nkambi y’impunzi mu mujyi wa Tyre mu majyepfo ya Liban mu masaha y’igitondo cyo kuri wa Mbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 3 =

Previous Post

Sinema Nyarwanda igiye kunguka filimi nshya zirimo izakinamo umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Next Post

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.