Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yabwiye Abapolisi 154 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ko Abaturarwanda basanze, bazabakira neza kuko banabashimira uruhare bagize mu kubaka Igihugu cyabo.
Dr. Vincent Biruta yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo mu muhango wo gusezera ku Bapolisi 154 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu aba basezerewe, harimo CP Denis Basabose wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwa Remezo muri Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abandi batandatu bafite ipeti rya ACP, barimo ACP (Rtd) Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi w’uru rwego.
Barimo kandi ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n’abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi n’izindi zitandukanye.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru; umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.
Yagize ati “Igihe mumaze mu kazi ndetse n’imirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabibashimira, kuko mwagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu gitekanye dufite uyu
munsi.”
Yavuze kandi ko bagiye mu muryango mugari ubiteguye, ndetse witeguye kubakira no kubabanira neza kubera uruhare bagize mu kubaka Igihugu cyabo.
Ati “Abaturarwanda musanze, biteguye kubakira neza.
Murasabwa gukomeza kuba intangarugero kuri bo nk’uko bisanzwe, mukorana bya hafi na bo, inzego z’ ubuyobozi, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo dukomeze kubumbatira umutekano no gusigasira ibyo twagezeho.”
Yabijeje ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo n’iy’imiryango yabo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku rugero rwiza batanze n’indangagaciro zabaranze.
Yagize ati “Turabashimira mwese mwasoje neza inshingano zanyu. Mwakunze Igihugu murakitangira kandi mukora mutizigama kugira ngo Igihugu kigire umutekano n’amahoro arambye. Ibikorwa byiza mwakoze, urugero rwiza mwatanze n’indangagaciro zabaranze tuzakomeza kubizirikana.”
CP (Rtd) Denis Basabose, mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko bishimiye agaciro n’icyubahiro bahawe.
Yagize ati “Twishimiye kandi dutewe ishema n’agaciro n’icyubahiro twahawe. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wadushyize mu kiruhuko cy’izabukuru, tuzahora tuzirikana ineza n’amahirwe twahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje kubaba hafi bukabafasha gusoza inshingano zabo neza, abwizeza ko batazatatira igihango, bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu aho bizaba bikenewe hose.
RADIOTV10