Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bwahawe Abapolisi barimo CP n’uwabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwahawe Abapolisi barimo CP n’uwabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yabwiye Abapolisi 154 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ko Abaturarwanda basanze, bazabakira neza kuko banabashimira uruhare bagize mu kubaka Igihugu cyabo.

Dr. Vincent Biruta yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo mu muhango wo gusezera ku Bapolisi 154 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu aba basezerewe, harimo CP Denis Basabose wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwa Remezo muri Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abandi batandatu bafite ipeti rya ACP, barimo ACP (Rtd) Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi w’uru rwego.

Barimo kandi ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n’abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi n’izindi zitandukanye.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru; umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.

Yagize ati “Igihe mumaze mu kazi ndetse n’imirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabibashimira, kuko mwagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu gitekanye dufite uyu

munsi.”

Yavuze kandi ko bagiye mu muryango mugari ubiteguye, ndetse witeguye kubakira no kubabanira neza kubera uruhare bagize mu kubaka Igihugu cyabo.

Ati “Abaturarwanda musanze, biteguye kubakira neza.

Murasabwa gukomeza kuba intangarugero kuri bo nk’uko bisanzwe, mukorana bya hafi na bo, inzego z’ ubuyobozi, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo dukomeze kubumbatira umutekano no gusigasira ibyo twagezeho.”

Yabijeje ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo n’iy’imiryango yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku rugero rwiza batanze n’indangagaciro zabaranze.

Yagize ati “Turabashimira mwese mwasoje neza inshingano zanyu. Mwakunze Igihugu murakitangira kandi mukora mutizigama kugira ngo Igihugu kigire umutekano n’amahoro arambye. Ibikorwa byiza mwakoze, urugero rwiza mwatanze n’indangagaciro zabaranze tuzakomeza kubizirikana.”

CP (Rtd) Denis Basabose, mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko bishimiye agaciro n’icyubahiro bahawe.

Yagize ati “Twishimiye kandi dutewe ishema n’agaciro n’icyubahiro twahawe. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wadushyize mu kiruhuko cy’izabukuru, tuzahora tuzirikana ineza n’amahirwe twahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje kubaba hafi bukabafasha gusoza inshingano zabo neza, abwizeza ko batazatatira igihango, bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu aho bizaba bikenewe hose.

Minisitiri Biruta n’abayobozi bakuru ba Polisi ubwo bitabiraga uyu muhango
N’abo mu miryango y’Abapolisi basezerewe baje muri uyu muhango

Minisitiri yabasezeranyije ko Abaturarwanda biteguye kubakira neza

CG Felix Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kubera ba ambasaderi beza ba Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 8 amukubise umwase yabitanzeho ibisobanuro

Next Post

Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano

Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.