Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yitabye Imana ku myaka 96, umugabo we bamaranye imyaka 77, avuga ko bahuzaga muri byose.
Urupfu rwa Rosalynn Carter rwemejwe n’umuryango wa Carter mu itangazo washyize hanze, rivuga ko nyakwigendera yapfuye mu mahoro, aho yari kumwe n’umuryango we.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, byari byatangajwe ko Rosalynn Carter ari kwitabwaho mu rugo muri Leta ya Georgia aho yari arembeye, kandi ko yari kumwe n’umugabo we w’imyaka 99 Jimmy Carter, na we uri kwitabwaho mu rugo kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Nyakwigendera Rosalynn yasanzwemo uburwayi bwo kwibagirwa buzwi nka ‘dementia’ muri Gicurasi uyu mwaka.
Uyu muryango wa Carter uri mu bashakanye bari barambanye, kuko bizihije isabukuru y’imyaka 77 y’urushako rwabo muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu itangazo rya Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ku mgore we, yagize ati “Rosalynn yari umugore wanjye duhuje muri buri kimwe cyose nagiye ngeraho.”
Yakomeje agira ati “Yampaye impanuro z’ubuhanga kandi yanteraga akanyabugabo mu gihe nabaga nkeneye unkomeza. Igihe kirekire maze ku Isi ndi kumwe na Rosalynn, nabaga nzi ko hari umuntu unkunda kandi unshyigikiye.”
Nyakwigenera Rosalynn Carter, yavutse tariki 18 Kanama 1927, aho yahawe amazina ya Eleanor Rosalynn Smith, akaba yarashakanye na Jimmy Carter mu 1946, aho babyaranye abana bane.
RADIOTV10