Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bw’ikiniga bw’umukambwe wayoboye America nyuma yo gupfusha umugore bari bamaranye imyaka 77

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa bw’ikiniga bw’umukambwe wayoboye America nyuma yo gupfusha umugore bari bamaranye imyaka 77
Share on FacebookShare on Twitter

Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yitabye Imana ku myaka 96, umugabo we bamaranye imyaka 77, avuga ko bahuzaga muri byose.

Urupfu rwa Rosalynn Carter rwemejwe n’umuryango wa Carter mu itangazo washyize hanze, rivuga ko nyakwigendera yapfuye mu mahoro, aho yari kumwe n’umuryango we.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, byari byatangajwe ko Rosalynn Carter ari kwitabwaho mu rugo muri Leta ya Georgia aho yari arembeye, kandi ko yari kumwe n’umugabo we w’imyaka 99 Jimmy Carter, na we uri kwitabwaho mu rugo kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Nyakwigendera Rosalynn yasanzwemo uburwayi bwo kwibagirwa buzwi nka ‘dementia’ muri Gicurasi uyu mwaka.

Uyu muryango wa Carter uri mu bashakanye bari barambanye, kuko bizihije isabukuru y’imyaka 77 y’urushako rwabo muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu itangazo rya Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ku mgore we, yagize ati “Rosalynn yari umugore wanjye duhuje muri buri kimwe cyose nagiye ngeraho.”

Yakomeje agira ati “Yampaye impanuro z’ubuhanga kandi yanteraga akanyabugabo mu gihe nabaga nkeneye unkomeza. Igihe kirekire maze ku Isi ndi kumwe na Rosalynn, nabaga nzi ko hari umuntu unkunda kandi unshyigikiye.”

Nyakwigenera Rosalynn Carter, yavutse tariki 18 Kanama 1927, aho yahawe amazina ya Eleanor Rosalynn Smith, akaba yarashakanye na Jimmy Carter mu 1946, aho babyaranye abana bane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Niger: Menya icyo General wahiritse ubutegetsi yakoraga ubwo yagaragaraga bwa mbere mu ruhame

Next Post

Mu minsi ibiri ikurikirana hamenyekanye urupfu rw’abahanzi babiri b’Abarundi

Related Posts

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

by radiotv10
02/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira umugambi we wo guhagarika no kugabanya cyane abimukira baturuka...

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

by radiotv10
29/11/2025
0

Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan ukuriye ingabo z'Igihugu cya Sudan, yatakambiye Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za...

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

by radiotv10
29/11/2025
0

Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko agiye guhagarika gahunda yo kwakira abaturage bava mu Bihugu bikennye...

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
29/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

IZIHERUKA

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America
AMAHANGA

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

by radiotv10
02/12/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

01/12/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

01/12/2025
Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

01/12/2025
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

01/12/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu minsi ibiri ikurikirana hamenyekanye urupfu rw’abahanzi babiri b’Abarundi

Mu minsi ibiri ikurikirana hamenyekanye urupfu rw’abahanzi babiri b’Abarundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.