Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yahaye impanuro Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu bibiri, abasaba kuzirinda kugwa mu makosa, kuko ikosa ryakorwa n’umwe riha isura mbi Igihugu.
Ni impanuro yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Aba Bapolisi barimo abagize itsinda rya RWAFPU I-8 ry’abagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo, bagizwe n’Abapolisi 240 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP), berecyezayo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi.
Hari kandi n’itsinda rya RWAPSU 8 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Gilbert Safari, rizahaguruka ku wa 21 Gicurasi ryerekeza muri Repubulika ya Centrafrique aho rizasimbura bagenzi babo bamaze umwaka bakorera mu murwa mukuru Bangui.
Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Vincent Sano yibukije aba Bapolisi ko bagiye guhagararira u Rwanda rwose, bityo ko bakwiye kuzaruhesha ishema, ndetse bakarangwa no gukorera hamwe.
Yagize ati “Impanuro zanyu ni izo twese duhuriyeho zijyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano, kandi kugira ngo bigerweho ni uko mu kazi ka buri munsi mugomba kurangwa na disipuline, gukora inshingano nk’uko mwazitumwe n’igihugu mukorera hamwe nk’ikipe kandi mugakora kinyamwuga.”
Yabasabye kugendera kure ikosa iryo ari ryo ryose, kuko uretse kuba ryakwanduza isura y’uwarikoze, ariko rinanduza iya Polisi y’u Rwanda.
Ati “Mugomba guhora mwirinda ikosa iryo ari ryo ryose kuko ingaruka zaryo zitagarukira ku muntu ku giti cye gusa. Iyo umwe muri mwe akoze neza byitirirwa mwese, Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange kimwe n’igihe yakoze amakosa. Muzarusheho gukora neza buri wese yirinde gukora ibitandukanye n’ibyo asabwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere izina ry’u Rwanda.”
RWAPSU ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda abarizwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), akorera mu murwa Mukuru wa Bangui, irindi ni RWAFPU-1 yose hamwe agizwe n’abapolisi 280.
Andi matsinda abiri asigaye arimo RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui n’irya RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryo rikorera ahitwa Bangassou mu birometero 725 uvuye mu murwa mukuru.
Ni mu gihe muri Sudani y’Epfo habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda agizwe n’abagera kuri 400.
RADIOTV10