Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yashimiye Abagore b’Abanyarwandakazi n’abandi bose, kuri uyu munsi wabo, abizeza ko abagabo bazakomeza gufatanya nabo mu rugamba rw’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Tariki 08 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, wizihizwa n’Ibihugu binyuranye ku Isi birimo n’u Rwanda rwifatanya na byo mu kuzirikana abagore.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa 08 Werurwe 2023, yagize ati “Ndashimira abagore bose bo mu Rwanda n’abandi ku Isi ku munsi nk’uyu w’ingenzi. Tuzakomeza gufatanya namwe mu rugamba rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kamaro kabwo.”

Perezida Paul Kagame yagize uruhare runini mu kuzamura abari n’abategegarugori mu Rwanda ndetse no muri Afurika yose, akaba yaranabiherewe ibihembo binyuranye birimo icyo yahawe muri 2016 kizwi nka Gender Champion Award.

Ari mu bakuru b’Ibihugu n’abakomeye ku Isi bashyigikiye ubukangurambaga buzwi nka ‘He for She’ bwari bugamije gukomeza guha ijambo abari n’abategarugori mu bikorwa binyuranye no kubazamura.

Imiyoborere y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kandi irangwa no guha agaciro abari n’abategarugori no kubazamura, dore ko mu nzego zifata ibyemezo zigomba kuba zirimo nibura ab’igitsinagore 30%.

Uyu mubare kandi wagiye unarenga mu nzego zinyuranye nko mu Nteko Ishinga Amategeko ubu bakaba babarirwa muri 61% ndetse no muri Guverinoma y’u Rwanda bakaba bangana n’abagabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru