Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikunzwe mu Rwanda ifashe icyemezo gitunguranye nyuma y’ibyayibayeho yafashe nk’agasuzuguro

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
2
Ikipe ikunzwe mu Rwanda ifashe icyemezo gitunguranye nyuma y’ibyayibayeho yafashe nk’agasuzuguro
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Amahoro kiri mu bikomeye mu Rwanda nyuma yo gusubikirwa umukino mu buryo butunguranye ndetse n’ibindi byabanjirije uyu mukino bifatwa nk’amananiza.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe nyuma yuko iyi kipe isubikiwe umukino yari ifitanye n’ikipe ya Intare FC, ukimurirwa ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe.

Ni umukino wasubitswe mu buryo butunguranye kuko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wari uguteganyijwe ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikaza kuwusubika habura masaha macye ngo isaha wagombaga gutangiriraho igere.

Iri subikwa ry’umukino wa Rayon Sports na Intare FC ryaje rikurikira ibindi bisa nk’amananiza yabayeho mbere yawo, aho Rayon Sports yasabye ibibuga bibiri ngo yakirireho uyu mukino ariko ikangirwa, ikaza kwemererwa gukinira i Bugesera.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ubwo yatangarizaga itangazamakuru iby’iki cyemezo bafashe, yavuze ko imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikwiye gukora kinyamwuga ikubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Ibyo badutuyeho ntitwabishobora, ubuyobozi [bwa Rayon] bwafashe icyemezo ko bukura ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro.”

Uwayezu Jean Fidèle avuga ko ubuyobozi bwa Rayon bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru (FERWAFA) burimenyesha iki cyemezo bafashe.

Ati “Ubwo bazafate aho twari gukina bakomeze, ubwo uko bazabigira ni bo bakuzi ariko nk’umuryango wa Rayon Sports turifuza ko imigendekere ya football mu Rwanda igomba kunozwa, tuzabiharanira igendere ku mategeko.”

Iyi kipe ya Rayon Sports iri mu zirwanira igikombe cya shampiyona, yari yahawe umukino ku wa Gatanu, mu gihe ku Cyumweru inafite umukino wa shampiyona igomba gukina.

RADIOTV10

 

Comments 2

  1. Niyitegeka Damascene says:
    2 years ago

    Nonese Koko ferwafa yo kuki ihindura ibintu kumanota wanyuma🙈🙈🙈🙈

    Reply
  2. MPIRIMBANYI Innocent says:
    2 years ago

    Bravo Afande,uri umugabo kabisa,simfana rayon ariko ndayikunda,abantu nibakore kinyamwuga hapana gutobatoba,Nkunda umupira abanyamanyanga bavemo bahe ibyishimo abakunzi ba football,

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Next Post

Miss Jolly yavuze ikintu gitunguranye ku bihwihwiswa ko atwite inda nkuru

Related Posts

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari...

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Jolly yavuze ikintu gitunguranye ku bihwihwiswa ko atwite inda nkuru

Miss Jolly yavuze ikintu gitunguranye ku bihwihwiswa ko atwite inda nkuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.