Ubutumwa bw’umuburo bureba Abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Urubyiruko iraburira Abaturarwanda kudaha agaciro ubutumwa bwitirirwa iyi Minisiteri, bw’abakomeje gushukisha abantu kubajyana mu mahanga kugira ngo babarye amafaranga, igasaba abantu kugira amakenga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Urubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023, rivuga ko iyi Minisiteri isaba Abaturarwanda bose kugira amakenga kuko hari abatekamutwe bahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi butwiyitirira!

Izindi Nkuru

Iri tangazo rikomeza rigira riti Bimaze kugaragara ko hari abashukishwa kujyanwa mu mahanga, bagatanga amafaranga.

Rigasoza rigira riti Minisiteri yUrubyiruko kandi iboneyeho kuburira abakora ibi bikorwa ko bihabanye namategeko yu Rwanda, bityo ko uzafarwa azabihanirwa namategeko.

Ni kenshi hakunze kumvikana abatekamutwe bahamagara abantu babizeza ko batsindiye ibihembo by’amafaranga, babasaba kohereza andi ngo babone ibyo bihembo, kimwe n’abandi bizeza abandi ibitangaza nk’akazi cyangwa kuzabafasha kubona amahirwe yo kujya mu mahanga.

Ni ibikorwa bikomeje gufata intera, ndetse inzego zinyuranye zirimo Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikunze gusaba abantu kujya bitondera abantu nk’abo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru