Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko intwari zidapfa, ahubwo ko ziguma mu mitima ya benshi, ubutumwa buvuga ku rupfu rw’Umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro, Lt Col Willy Ngoma, yasezeranyije kuzahora azirikanwa, nk’intwari idasanzwe.
Ubu butumwa butangajwe na Benjamin Mbonimpa nyuma y’ubwatanzwe na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, yari yatanze kuri uyu wa Gatatu, agaragaza ko nyakwigendera Willy Ngoma yameneye amaraso Igihugu cye, kandi ko ari ko urugamba rwo kwibohora rumera.
Mu butumwa bwatanzwe na Mbonimpa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, na we yagaragaje ko intwari idapfa, ahubwo ko iguma mu mitima y’abo yitangiye.
Yagize ati “Intwari ntizipfa. Ni abo gukundwa. Wari Umusirikare w’Intwari kandi w’umuhate, tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu. Uturamukirize izindi ntwari na bagenzi bacu tuzahora dukunda.”
Nubwo nta tangazo rinyuze mu nzira zemewe rirashyirwa hanze n’Ihuriro AFC/M23 rivuga iby’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, amakuru aturuka mu basirikare bakuru b’iri huriro, bahaye ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters, yemeza ko uyu wari Umuvugizi, yiciwe mu bitero bya Drones za FARDC byagabwe hafi y’agace ka Rubaya gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Willy Ngoma yishwe mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare, aho bivugwa ko abaguye muri kiriya gitero, aria bantu icyenda, mu gihe cyahushije Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, wari umaze kuva aharashwe ibisasu byahitanye abandi.


RADIOTV10








