Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n’abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera

radiotv10by radiotv10
16/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n’abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bamutoreye kongera kubayobora, avuga ko bishimangira icyizere bubatse hagati ye na bo ndetse ko cyagiye gituma atajya acika intege na rimwe, ati “Muri iyi myaka yose tumaranye sinjya nshoberwa na rimwe.”

Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje iby’ibanze byavuye mu matora, aho hari hamaze kubarurwa amajwi 78%, yagaragaje ko Paul Kagame nk’Umukandida wa FPR-Inkotanti yatsinze ku majwi 99,15%.

Mu ijambo yagejeje ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bateraniye ku Cyicaro Gikuru cy’uyu Muryango ‘Intare Conference Arena’ giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Paul Kagame yatangiye abasuhuza mu kanyamuneza kari kose ati “mwatoye neza.” Abanyamuryango na bo bati “ni ku gipfunsi ni ku gipfunsi,…”

Paul Kagame yatangiye ashimira abo bafatanyije mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi ndetse n’abayobozi b’Imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati “Buriya muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’ay’abo dufatanyije aba mvuga.”

Kagame kandi yashimiye umuryango we wamubaye hafi kuva mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse na wo wari uri hano. Ati “Turi kumwe hano, tuba turi kumwe igihe cyose, tujyendana hamwe namwe hose mu Gihugu aho twagiye twiyamamariza, buriya na bo bambera akabando.”

Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero nagira ngo mbashimire abari hano, ni uko ndetse abari hano ni bacye, abashoboye kuza, ariko ndahera kuri mwe, mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze mwabaye hafi mu guca urubanza, uru twabwirwaga.”

Arongera ati “Hanyuma nyuze muri mwe, ndashimira Abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibwiriye mwumve ko mbashimiye cyane, cyane.”

Urubyiruko na rwo rwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abahanzi; Paul Kagame yarushimiye. Bamwe bahita bagira bati “dufitanye igihango, dufitanye igihango.”

 

Sinjya nshoberwa kubera mwe

Paul Kagame yavuze ko iki gikorwa kuva mu kwiyamamaza, kugeza ku matora nyirizina ndetse n’amajwi yakivuyemo, gifite igisobanuro gikomeye.

Ati “Bivuze icyizere mbashimira, icyizere ntabwo cyoroshye ubundi ntakintu waha umuntu muri ako kanya ngo akugarurire icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe.”

Yakomeje agira ati “Niba mujya mwitegereza kandi, kubera icyo cyizere muri iyi myaka yose tumaranye n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rwimwe bigorana, wari wambona nsa n’uwashobewe.

Ntabwo njya nshoberwa na busa, kuko mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu gihe kizaza, impamvu ni iyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”

Yavuze kandi ko n’imibare yagaragajwe yo kuba yatorewe kuri 99%, ubundi atari imibare gusa, ati “N’iyo iza kuba ijana ku ijana, ntabwo ari imibare gusa, iriya mibare irimo kiriya cyizere, ni cyo cya ngombwa.”

Kuri aya majwi akabakaba 100%, Kagame yavuze ko ari ibintu bidasanzwe ariko ko bifite ishingiro ryabyo ry’ubudasa bw’Abanyarwanda n’ubw’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahubwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda.”

Paul Kagame yaboneyeho kuvuga ko ubu hagiye gukurikiraho gukomeza urugendo rwo kwiyubakira Igihugu, Abanyarwanda bose bagakora neza ibyo bakora, bagafatanya muri byose no mu gushaka umuti w’ibibazo byakwaduka.

Ati “Ibi by’amatora, ubu navuga ko tubirangije bigiye inyuma yacu, hasigaye umurimo ukomeye imbere, ka kazi, biriya noneho tugira mu matora kugira ngo tubikore, inyungu ku Banyarwanda kugira ngo ziboneke.”

Perezida Kagame yashimiye umuryango we avuga ko umubera akabando muri byose

Habayeho gutarama no kwizihirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Akayabo k’amafaranga bivugwa ko yaguzwe umunyezamu w’Amavubi utakiri uw’ikipe amazemo umwaka muri S.Africa

Next Post

Rayon nyuma yo kugura abakinnyi barimo ab’amazina aremereye yatangaje icyo ihishiye abakunzi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon nyuma yo kugura abakinnyi barimo ab’amazina aremereye yatangaje icyo ihishiye abakunzi

Rayon nyuma yo kugura abakinnyi barimo ab’amazina aremereye yatangaje icyo ihishiye abakunzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.