Sunday, September 8, 2024

Ubutumwa Kagame yageneye Abanyarwanda bamutoye kuri 99% n’abatumva impamvu y’aya majwi akomeza kwiyongera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bamutoreye kongera kubayobora, avuga ko bishimangira icyizere bubatse hagati ye na bo ndetse ko cyagiye gituma atajya acika intege na rimwe, ati “Muri iyi myaka yose tumaranye sinjya nshoberwa na rimwe.”

Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje iby’ibanze byavuye mu matora, aho hari hamaze kubarurwa amajwi 78%, yagaragaje ko Paul Kagame nk’Umukandida wa FPR-Inkotanti yatsinze ku majwi 99,15%.

Mu ijambo yagejeje ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bateraniye ku Cyicaro Gikuru cy’uyu Muryango ‘Intare Conference Arena’ giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Paul Kagame yatangiye abasuhuza mu kanyamuneza kari kose ati “mwatoye neza.” Abanyamuryango na bo bati “ni ku gipfunsi ni ku gipfunsi,…”

Paul Kagame yatangiye ashimira abo bafatanyije mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi ndetse n’abayobozi b’Imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati “Buriya muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’ay’abo dufatanyije aba mvuga.”

Kagame kandi yashimiye umuryango we wamubaye hafi kuva mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse na wo wari uri hano. Ati “Turi kumwe hano, tuba turi kumwe igihe cyose, tujyendana hamwe namwe hose mu Gihugu aho twagiye twiyamamariza, buriya na bo bambera akabando.”

Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero nagira ngo mbashimire abari hano, ni uko ndetse abari hano ni bacye, abashoboye kuza, ariko ndahera kuri mwe, mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze mwabaye hafi mu guca urubanza, uru twabwirwaga.”

Arongera ati “Hanyuma nyuze muri mwe, ndashimira Abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibwiriye mwumve ko mbashimiye cyane, cyane.”

Urubyiruko na rwo rwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abahanzi; Paul Kagame yarushimiye. Bamwe bahita bagira bati “dufitanye igihango, dufitanye igihango.”

 

Sinjya nshoberwa kubera mwe

Paul Kagame yavuze ko iki gikorwa kuva mu kwiyamamaza, kugeza ku matora nyirizina ndetse n’amajwi yakivuyemo, gifite igisobanuro gikomeye.

Ati “Bivuze icyizere mbashimira, icyizere ntabwo cyoroshye ubundi ntakintu waha umuntu muri ako kanya ngo akugarurire icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe.”

Yakomeje agira ati “Niba mujya mwitegereza kandi, kubera icyo cyizere muri iyi myaka yose tumaranye n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rwimwe bigorana, wari wambona nsa n’uwashobewe.

Ntabwo njya nshoberwa na busa, kuko mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu gihe kizaza, impamvu ni iyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”

Yavuze kandi ko n’imibare yagaragajwe yo kuba yatorewe kuri 99%, ubundi atari imibare gusa, ati “N’iyo iza kuba ijana ku ijana, ntabwo ari imibare gusa, iriya mibare irimo kiriya cyizere, ni cyo cya ngombwa.”

Kuri aya majwi akabakaba 100%, Kagame yavuze ko ari ibintu bidasanzwe ariko ko bifite ishingiro ryabyo ry’ubudasa bw’Abanyarwanda n’ubw’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahubwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda.”

Paul Kagame yaboneyeho kuvuga ko ubu hagiye gukurikiraho gukomeza urugendo rwo kwiyubakira Igihugu, Abanyarwanda bose bagakora neza ibyo bakora, bagafatanya muri byose no mu gushaka umuti w’ibibazo byakwaduka.

Ati “Ibi by’amatora, ubu navuga ko tubirangije bigiye inyuma yacu, hasigaye umurimo ukomeye imbere, ka kazi, biriya noneho tugira mu matora kugira ngo tubikore, inyungu ku Banyarwanda kugira ngo ziboneke.”

Perezida Kagame yashimiye umuryango we avuga ko umubera akabando muri byose

Habayeho gutarama no kwizihirwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts