Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo ari ugutsinda imikino yose, bityo ko ubwo bazaba bagiye gukina na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup, bagomba kumanuka mu kibuga babizirikana.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026, aho Maj Gen Vincent Nyakarundi yasanze iyi kipe aho isanzwe ikorera imyitozo kuri sitade Ikirenga mu Karere ka Rulindo, aho iri kwitegura umukino w’Igikombe cya Super Cup uzabahuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.
Aganiriza abakinnyi b’iyi kipe, Maj Gen Vincent Nyakarundi yongeye kubibutsa ko ikiranga abakinnyi ba APR FC ari ugutsinda buri mukino kuko biri mu bihesha ishema Minisiteri y’Ingabo ndetse na RDF.
Yabwiye aba bakinnyi ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubabonamo ubushobozi bwo gutsinda ikipe yose, ndetse no gutwara ibikombe byose.
Ati “Guhera ku muzamu, ab’inyuma, abo hagati, ndetse n’abakina imbere; muri abakinnyi beza batoranyijwe, mwese mukore itandukaniro muri uyu mukino kuko iyo mutsinze bihesha ishema Minisiteri yacu y’Ingabo ndetse na RDF.”
Yabashimiye kandi uko bamaze iminsi bitwara mu mikino baherutse gukina, abasaba ko bagomba no kubikomereza kuri uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu.
Ati “Mutsinde n’uyu mukino wo ku wa Gatandatu dukomereze no ku yindi mikino iri imbere kuko twe ni zo ntego duhorana, ni na byo biduhesha gutwara buri gikombe dukiniye”
Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abakinnyi ba APR ko nk’ubuyobozi bubareberera bakomeje kubashyigikira muri buri kimwe cyatuma bitwara neza.



RADIOTV10











