Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo we w’Umunya-Israel bari bamaze imyaka ine basezeranye, bategereje urubyaro.

Mu butumwa n’ubundi yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi Model yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, 1 Samweli 1:27 “Uyu mwana ni twe twasabye kandi Ufite impano icyo nkeneye.”

Yavuze ko ku isaha ya saa 5:50’ z’umugoroba, ari bwo we n’umugabo we bibarutse umwana wabo, babonye nyuma y’imyaka ine basezeranye imbere y’amategeko.

Yagize ati “Urugendo rwabaye rurerure rwo gutegereza ariko Imana yacu ni indahemuka koko, YABIKOZE.”

Yakomeje ashimira, abantu, ati “Ndashimira abantu bose mwadusengeye, n’abandi mwaduteraga imbaraga. Ndashimira by’umwihariko umugabo wanjye nkunda Shaul hatzir.”

Yakomeje avuga ko umugabo we amufata nk’umwami we, ati “Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza ku isi, ntiwigeze unshyiramo umutwaro muri iki gihe cyo gutegereza, wamfashe neza ku buryo byari bigoye no kwibanda ku byo nari nkeneye, wahoraga umbwira uti ‘Mwana humura, bizaba igihe utabyiteze’.”

Isimbi yashimiye umugabo we wakomezaga kumutera akanyabugabo muri iki gihe bari bamaze bategereje urubyaro, avuga ko iyo abimenya atari kurira nk’uko yajyaga anyuzamo akarira.

Isimbi yashimiye umugabo we bikomeye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =