• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare n’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare n’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, anashimira abakinnyi bose baryitabiriye ku ntambwe bagezeho ndetse n’imbaraga bakoresheje, abayiteguye n’Abanyarwanda bagaragarije urugwiro abashyitsi.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, hakinwa isiganwa rya nyuma ry’icyiciro cy’abagabo, ryegukanywe na nimero ya mbere ku Isi, Umunya-Slovania Tadej Pogačar.

Ubwo uyu mukinnyi rurangiranwa mu mukino w’amagare yageraga ahasorejwe iyi shampiyona agiye kwegukana umudali wa Zahabu, yasanze kuri Kigali Convention Center imbaga ya benshi baturutse mu bice byose by’Isi bari baje kwihera ijisho.

Perezida Paul Kagame na we ni umwe mu barebye uyu mukinnyi asesekara ahasorejwe iyi Shampiyona, ndetse akaba ari na we wambitse umudali wa Zahabu Tadej Pogačar.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa ry’amateka, anaboneraho gushimira abakinnyi bose baryitabiriye, ndetse n’abariteguye, n’Abanyarwanda bose muri rusange, bagaragarije urugwiro abaryitabiriye.

Yagize ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye UCI Road World Championships [Shampiyona y’Isi y’Amagare] y’amateka. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu Mujyi wacu ku bw’intambwe bateye no kwihangana.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndashimira kandi byimazeyo inshuti yanjye David Lappartient [Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi], n’itsinda rya UCI n’abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zatumye imihanda yakiniwemo itekana, n’Abanyarwanda bagaragaje imbaraga n’inkunga batanze byatumye ibyabereye muri Kigali bitazibagirana.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, ari na bwo yaberaga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, yitabiriwe n’abakinnyi 918 baturutse mu Bihugu 110.

Perezida Kagame yari ahasorejwe iyi shampiyona

Ni na we wambitse umudali wa Zahabu uwegukanye Shampiyona y’Isi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Next Post

Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.