Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare n’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare n’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, anashimira abakinnyi bose baryitabiriye ku ntambwe bagezeho ndetse n’imbaraga bakoresheje, abayiteguye n’Abanyarwanda bagaragarije urugwiro abashyitsi.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, hakinwa isiganwa rya nyuma ry’icyiciro cy’abagabo, ryegukanywe na nimero ya mbere ku Isi, Umunya-Slovania Tadej Pogačar.

Ubwo uyu mukinnyi rurangiranwa mu mukino w’amagare yageraga ahasorejwe iyi shampiyona agiye kwegukana umudali wa Zahabu, yasanze kuri Kigali Convention Center imbaga ya benshi baturutse mu bice byose by’Isi bari baje kwihera ijisho.

Perezida Paul Kagame na we ni umwe mu barebye uyu mukinnyi asesekara ahasorejwe iyi Shampiyona, ndetse akaba ari na we wambitse umudali wa Zahabu Tadej Pogačar.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa ry’amateka, anaboneraho gushimira abakinnyi bose baryitabiriye, ndetse n’abariteguye, n’Abanyarwanda bose muri rusange, bagaragarije urugwiro abaryitabiriye.

Yagize ati “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye UCI Road World Championships [Shampiyona y’Isi y’Amagare] y’amateka. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu Mujyi wacu ku bw’intambwe bateye no kwihangana.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndashimira kandi byimazeyo inshuti yanjye David Lappartient [Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi], n’itsinda rya UCI n’abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zatumye imihanda yakiniwemo itekana, n’Abanyarwanda bagaragaje imbaraga n’inkunga batanze byatumye ibyabereye muri Kigali bitazibagirana.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, ari na bwo yaberaga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, yitabiriwe n’abakinnyi 918 baturutse mu Bihugu 110.

Perezida Kagame yari ahasorejwe iyi shampiyona

Ni na we wambitse umudali wa Zahabu uwegukanye Shampiyona y’Isi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 5 =

Previous Post

Amateka yiyandikiye i Rwanda: Mu maso y’Isi yose rurangiranwa Pogačar yegukanye Shampiyona y’Amagare yakurikiwe bidasanzwe

Next Post

Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.