Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere umubano n’imikoranire, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku bwo kumwakirana urugwiro, anashimangira ko u Rwanda ari Igihugu cy’intangarugero.
Ni uruzinduko rwahumuje kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, aho Perezida Bassirou Diomaye Faye yaherekejwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Diomaye Faye yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Yagize ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rusize handitswe amateka y’ubuvandimwe n’imikoranire. Ndashimira Perezida Paul Kagame, Guverinoma ye n’Abanyarwanda ku bwo kutwakirana ubwuzu, no kutwitaho neza.”
Yakomeje kandi agaragaza iki Gihugu yasuye nk’intangarugero gikwiye kubera isomo byinshi, ati “U Rwanda rutanga urugero rushimishije mu kwigira no kuzamura serivisi ziganisha ku iterambere, twishimiranye icyubahiro.”
Yavuze kandi ko Igihugu cye cya Senegal n’u Rwanda, byombi ari Ibihugu bikomezanyije urugendo rw’ubufatanye mu kugeza kuri Afurika yigenga kandi irangwa no guhanga udushya.
Uru ruzinduko Perezida Diomaye Faye yatangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo gusura bimwe mu bikorwa mu Rwanda ndetse n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, Diomaye Faye yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi yanahawe ikaze na Perezida Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byo mu muheezo byakurikiwe no kuyobora isinywa ry’amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Diomaye Faye yanasuye kandi ikigo Irembo gifite urubuga rwifashishwa n’Abanyarwanda mu kubona serivisi zinyuranye za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Igihugu cya Senegal cyifuza kukireberaho mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Kuri iki Cyumweru, kandi mbere yo guhumuza uruzinduko rwe, Perezida Diomaye Faye yanitabiriye Siporo Rusange ari kumwe na mugenzi we Paul Kagame.







RADIOTV10