• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi gaciciritse Abarundi n’Abanyekongo, asaba imbabazi abagizweho ingaruka n’ubutumwa bwe.

Ni nyuma yuko uyu mushoramari ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo atangaje ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane ku buryo mu bihe biri imbere bashobora kuzaha akazi abaturanyi babo.

Muri iki kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, tariki 12 Ukwakira 2025, Sadate yagize ati “Abantu dukwiriye kumva ko kubona akazi ari kimwe, ariko mwumve ko tugomba kuba abakire, ahubwo tugasigara duha akazi abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukora imihanda yacu, Abanyekongo bakaza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twabasize cyane, ari twe bakire, dufite abakozi dukoresha.”

Ni ibitekerezo byazamuye impaka, benshi bagaya Sadate kuri ibi yatangaje, ko bitari bikwiye, ndetse na bamwe mu bo muri ibi Bihugu yavuze kimwe n’abafitanye isano na byo, babyamaganira kure.

Nyuma y’izi mpaka, uyu mushoramari yasabye imbabazi ku bakomerekejwe n’ibyo yatangaje, avuga ko kandi hari abamwegereye bakamugira inama.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Sadate yagize ati “Nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye, nyuma yo kugisha inama umutima wanjye; Nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mu iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu b’Abanyafurika; Niseguye kubumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’Aba-Congoman ndetse n’abandi.”

Munyakazi Sadate yakomeje agira ati “Nkurikije umurongo mugari w’iterambere ry’Abanyafurika twese, nemeye ko nakoresheje imvugo idakwiriye nerekana ko hari abavandimwe bacu bazasigara inyuma bakajya ba dukorera imirimo idashimishije, nkaba mbisabiye imbabazi ku wo byagizeho ingaruka wese.”

Sadate yasoje ubutumwa bwe agira ati “Nkaba nsabye kandi imbabazi umuvandimwe wese w’Umunyafurika kuko natatiye intego ngari y’ubumwe bwacu nk’Abanyafurika.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimiye Sadate ku bw’ubutwari yagize akemera ko ibyo yakoze ari ikosa akabisabira imbabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Next Post

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.