Ubuyobozi bwa APR bwashenguwe n’urupfu rw’ukomoka mu Budage wari umufana ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwagaragaje akababaro bwatewe n’urupfu rwa Mike Feller ukomoka mu Budage washinze ‘La Galette’, wari umufana ukomeye w’iyi kipe, akanaba umukunzi wa siporo muri rusange, witabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Mike Feller washinze ‘La Galette’ akanayitirirwa, rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, aho bamwe mu bakunzi ba siporo by’umwihariko aba ruhago, bagaragazaga agahinda batewe n’itabaruka rye.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bwa APR FC, na bwo bwagize icyo buvuga kuri iyi nkuru y’agahinda, bugaragaza ko bwashenguwe n’urupfu rwe.

Mu butumwa bwanyujije kuri X, ubuyobozi bwa APR FC, bwagize buti “Ibyo dusigaranye ni urwibutso gusa ariko ubundi nta magambo twabona twavugamo akababaro kacu. Ruhukira mu mahoro Mike.”

Bamwe mu bazi Mike ‘La Galette’, bavuga ko yari umukunzi wa Siporo yo mu Rwanda ku rwego rwo hejuru, ndetse ko yahoraga yifuza icyayiteza imbere.

Uretse kuba yari umukunzi wa APR FC, Mike yari n’umufana ukomeye w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse akaba atakundaga kubura kuri sitade mu gihe yabaga yakinnye, akanayiherecyeza igihe yabaga yagiye gukina hanze y’Igihugu.

Umunyamakuru wa Siporo, Uwimana Clarisse na we washenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera, yagize icyo amuvugaho, ati “Umugabo wicishaga bugufi, wumvaga umugannye wese. Yashyigikiye abanyamakuru benshi babaga beherekeje amakipe nanjye ndimo.”

Mbere y’umukino w’ishiraniro wahuje APR na Rayon Sports, kuri iki Cyumweru, habanje no gufatwa umunota wo kunamira uyu mukunzi wa ruhago Mike witabye Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru