Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwo imirwano yuburaga twari twavuganye na DRC tuyimenyesha ko hari ibiri gututumba- P.Kagame

radiotv10by radiotv10
04/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubwo imirwano yuburaga twari twavuganye na DRC tuyimenyesha ko hari ibiri gututumba- P.Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko mbere yuko umutwe wa M23 wubura imirwano, u Rwanda rukurikije amakuru rwari rufite rwari rwavuganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruyiburira ko hari ikiri gututumba, ko ikwiye kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutwe wz M23 kuko hari ibyo bwagiye busezeranya abahoze ari abarwanyi bawo ariko ntibubishyire mu bikorwa kugeza ubwo uyu mutwe wubuye imirwano.

Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo cya M23 atari gishya kuko no muri 2012 hari habaye ibi bibazo byanatumye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga binyuranye bihaguruka birimo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu by’ibihangange.

Avuga ko aba bose bahagutse bakoze ikosa rimwe ndetse “twari twanagaraje icyo gihe, ko icyo kibazo atari icyo gukemuzwa intwaro, ntabwo byasabaga imbaraga za gisirikare, byasabaga inzira za Politiki kurusha izindi zose.”

Yakomeje agira ati “Bimye agaciro ibyo twababwiraga, barwanya M23 birengagije impamvu yavutse n’uburyo yabayeho.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kurwanya uyu mutwe wa M23, abarwanyi bamwe bawo bahungiye mu Bihugu bibiri birimo Uganda n’u Rwanda ndetse ko bamwe bakiri muri ibyo Bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza inzira za Politiki zakwifashwa mu gukemura ibi bibazo aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Kuva icyo gihe no kugeza ubu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba abantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bitabagira Abanyarwanda kandi ko badakwiye kubizira.

Ati “Ntabwo ari twe twahisemo ko bisanga muri Congo, yewe n’Abanye-Congo ntibigeze babihitamo. None ni gute wavuga ngo abo bantu ntabwo ari abawe?”

Yakomeje agira ati “Kuvuga ngo ni Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye, oya, imyaka yose yashize, bahoze batuye muri Congo, kandi na bo ubwabo bazi ko Congo ari Igihugu cyabo.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibi byose byabaye mu bihe by’abakoloni mu gihe cyo gukata imipaka, ati “Niba ushaka kubasubiza mu Gihugu cyabo ubirukana mu Gihugu cyabo, byaba byiza ubirukananye n’ubutaka basanganywe.”

Yavuze kandi ko nubwo abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ibyo byose, ariko u Rwanda rumaranye igihe Abanye-Congo baruhungiyemo barumazemo imyaka irenga 20 kandi ko u Rwanda rwakomeje kuvugana n’iki Gihugu cy’igituranyi ngo aba baturage basubizwe mu Gihugu cyabo ariko ko bitigeze bikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko ku kibazo cya M23, abayobozi batandukanye ba Congo baje mu Rwanda inshuro nyinshi bakakiganiraho na ba nyiri ubwite ubwabo.

Yavuze ko ubwo abo barwanyi ba M23 bahungiraga mu Rwanda bambuwe intwaro ndetse u Rwanda rukazisubiza Congo, ati “Icyari gisigaye kwari ugusubizwa mu Gihugu cyabo kandi ntibyakozwe. Yewe no ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi abo bayobozi baje hano inshuro nyinshi babizeza ko bagiye gukemura icyo kibazo.”

Paul Kagame avuga ko ibyo byose byakorwaga babifashijwemo n’u Rwanda “Bakaza igihe kimwe bagasubira bagize ibyo babizeza bitigeze bishyira mu bikorwa, bakagaruka ikindi gihe, bakongera bakagaruka,…inshuro nyinshi kugeza ubwo iyi mirwano yuburaga twariho tuvugana na none na DRC yewe dukurikije n’amakuru twari dufite twari twabamenyesheje ko ibyo bikorwa biri gutegurwa ko bagomba kugira icyo bakora ariko ntakigeze gikorwa.”

Yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe ariko ko ku rundi atatunguwe kubera aya mateka yagiye agenda yisubiramo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 7 =

Previous Post

Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umuganga watse umurwayi ruswa y’ibihumbi 50Frw ayita Ubunani

Next Post

France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.