Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwo imirwano yuburaga twari twavuganye na DRC tuyimenyesha ko hari ibiri gututumba- P.Kagame

radiotv10by radiotv10
04/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubwo imirwano yuburaga twari twavuganye na DRC tuyimenyesha ko hari ibiri gututumba- P.Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko mbere yuko umutwe wa M23 wubura imirwano, u Rwanda rukurikije amakuru rwari rufite rwari rwavuganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruyiburira ko hari ikiri gututumba, ko ikwiye kugira icyo ikora ariko ikinangira.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutwe wz M23 kuko hari ibyo bwagiye busezeranya abahoze ari abarwanyi bawo ariko ntibubishyire mu bikorwa kugeza ubwo uyu mutwe wubuye imirwano.

Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo cya M23 atari gishya kuko no muri 2012 hari habaye ibi bibazo byanatumye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga binyuranye bihaguruka birimo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu by’ibihangange.

Avuga ko aba bose bahagutse bakoze ikosa rimwe ndetse “twari twanagaraje icyo gihe, ko icyo kibazo atari icyo gukemuzwa intwaro, ntabwo byasabaga imbaraga za gisirikare, byasabaga inzira za Politiki kurusha izindi zose.”

Yakomeje agira ati “Bimye agaciro ibyo twababwiraga, barwanya M23 birengagije impamvu yavutse n’uburyo yabayeho.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kurwanya uyu mutwe wa M23, abarwanyi bamwe bawo bahungiye mu Bihugu bibiri birimo Uganda n’u Rwanda ndetse ko bamwe bakiri muri ibyo Bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza inzira za Politiki zakwifashwa mu gukemura ibi bibazo aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Kuva icyo gihe no kugeza ubu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba abantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bitabagira Abanyarwanda kandi ko badakwiye kubizira.

Ati “Ntabwo ari twe twahisemo ko bisanga muri Congo, yewe n’Abanye-Congo ntibigeze babihitamo. None ni gute wavuga ngo abo bantu ntabwo ari abawe?”

Yakomeje agira ati “Kuvuga ngo ni Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye, oya, imyaka yose yashize, bahoze batuye muri Congo, kandi na bo ubwabo bazi ko Congo ari Igihugu cyabo.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibi byose byabaye mu bihe by’abakoloni mu gihe cyo gukata imipaka, ati “Niba ushaka kubasubiza mu Gihugu cyabo ubirukana mu Gihugu cyabo, byaba byiza ubirukananye n’ubutaka basanganywe.”

Yavuze kandi ko nubwo abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ibyo byose, ariko u Rwanda rumaranye igihe Abanye-Congo baruhungiyemo barumazemo imyaka irenga 20 kandi ko u Rwanda rwakomeje kuvugana n’iki Gihugu cy’igituranyi ngo aba baturage basubizwe mu Gihugu cyabo ariko ko bitigeze bikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko ku kibazo cya M23, abayobozi batandukanye ba Congo baje mu Rwanda inshuro nyinshi bakakiganiraho na ba nyiri ubwite ubwabo.

Yavuze ko ubwo abo barwanyi ba M23 bahungiraga mu Rwanda bambuwe intwaro ndetse u Rwanda rukazisubiza Congo, ati “Icyari gisigaye kwari ugusubizwa mu Gihugu cyabo kandi ntibyakozwe. Yewe no ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi abo bayobozi baje hano inshuro nyinshi babizeza ko bagiye gukemura icyo kibazo.”

Paul Kagame avuga ko ibyo byose byakorwaga babifashijwemo n’u Rwanda “Bakaza igihe kimwe bagasubira bagize ibyo babizeza bitigeze bishyira mu bikorwa, bakagaruka ikindi gihe, bakongera bakagaruka,…inshuro nyinshi kugeza ubwo iyi mirwano yuburaga twariho tuvugana na none na DRC yewe dukurikije n’amakuru twari dufite twari twabamenyesheje ko ibyo bikorwa biri gutegurwa ko bagomba kugira icyo bakora ariko ntakigeze gikorwa.”

Yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe ariko ko ku rundi atatunguwe kubera aya mateka yagiye agenda yisubiramo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 8 =

Previous Post

Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umuganga watse umurwayi ruswa y’ibihumbi 50Frw ayita Ubunani

Next Post

France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

Related Posts

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

by radiotv10
16/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y'imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo...

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Abasenateri bagaragaje ibibazo bikigaragara mu mikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Poste de Santé), birimo kuba hari akora iminsi itatu gusa mu cyumweru...

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko...

IZIHERUKA

Post-grad panic: What happens after university?
MU RWANDA

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

16/10/2025
Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

Hagaragajwe ibibazo bikiri muri za Poste de Santé birimo igituma hari aho uwibwe n’umurwayi bisanga hamwe

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

France: Perezida Macron yagize Minisitiri Hervé Berville ukomoka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.