• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa

radiotv10by radiotv10
01/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano zakajije uburinzi mu mijyi itandukanye yo muri Zimbabwe, kuko hari ubwoba ko hakwaduka imyigaragambyo ikomeyeyo kwamagana Perezida Emmerson Mnangagwa, imusaba kwegura ku butegetsi.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inzu nyinshi z’ubucuruzi, ibiro n’amashuri mu mijyi ya Harare na Bulawayo, byari bifunze imiryango, kuko abantu batinye gusohoka hanze nk’uko bisanzwe, kugira ngo badakubitana n’ibi bihe bidasanzwe by’imyigaragambyo iri gutegurwa.

Ni imyigaragambyo yateguwe n’abarwanye mu ntambara zo kubohora Zimbabwe, bakaba barahamagariye abaturage kwamagana umugambi bita mubisha, wa Perezida Mnangagwa wo kongera gushaka indi manda.

Ibi byatewe no no kuba muri Mutarama uyu mwaka, ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF ritangaje ko Perezida Mnangagwa agomba gukomeza gutegeka Zimbabwe kugeza mu mwaka wa 2030.

Emmerson Mnangagwa ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2017, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa nyakwigendera Robert Mugabe wari Perezida w’iki Gihugu kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu mwaka wa 2017.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + eighteen =

Previous Post

Umwe mu bo muri Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri album y’umuhanzi Nyarwanda

Next Post

U Rwanda rwatamaje Ababiligi- Umunyamakuru Oswald yagaragaje intandaro y’ibyo u Bubiligi buvugwaho muri Congo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

U Rwanda rwatamaje Ababiligi- Umunyamakuru Oswald yagaragaje intandaro y’ibyo u Bubiligi buvugwaho muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.