Robert Kennedy Junior, ufitanye isano na John F. Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatanze impapuro zimuganisha mu rugendo rwo kuba yazavamo umukandida waziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, azaba umwaka utaha wa 2024.
Robert Kennedy Junior w’imyaka 69 y’amavuko, yazaba ari umukandida uzahatana muri aya matora nk’ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate.
John F Kennedy, wabaye Prezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za America, yari se wabo w’uyu mugabo wifuza na we kuyobora iki Gihugu.
Na Perezida Joe Biden aherutse guca amarenga ko aziyamamariza indi manda, nubwo ataratangaza ku mugaragaro ko aziyamamaza.
Ni mu gihe na Donald Trump wabaye Perezida w’iki Gihugu cy’igihangange ku Isi, nubwo ari mu butabera ariko na we avuga ko yiteguye guhatana muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10