Umuturage wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, basanzwe bita ko ari umurwayi wo mu mutwe akaba anafite ubumuga bwo kutavuga, yagaragaye ari gusanira inzu umuturage utishoboye, bituma bamwe mu baturage bumva bakozwe n’isoni kuba barushijwe ubutwari n’uyu ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro muri uyu Murenge wa Gihundwe, aho umubyeyi witwa Umubyeyi Salima w’abana babiri, wari ugiye kuzuza umwaka aba mu nzu yangiritse, ariko uyu muturage bavuga ko afite uburwayi wo mu mutwe yiyemeje kumusanira agapfuka umwenge wari urimo.
Umubyeyi Salima ufite umugabo we umaze igihe afunze, inzu ye yarangiritse ikaba yari irimo umwenge wanyuragamo abajura n’inyamaswa ku buryo nta mutekano yabaga afite.
Umuturage ufite uburwayi bwo mu mutwe n’ubumuga bwo kutavuga, yafashe icyemezo cyo gukora umuganda wo gusanira uyu mubyeyi.
Uyu mubyeyi aganira na RADIOTV10 ubwo uyu ufite uburwayi bwo mu mutwe yari ari muri uyu muganda, yagize ati “Uriya musazi [bavuga ufite uburwayi bwo mu mutwe] yasanze hameze kuriya, aba afashe igiti, arabinyereka ko agiye kuhakora, ari kumbwira ngo abajura bajye bareka kuhanyura kuko na we arabizi ko bajya banyiba.”
Nyirahagenimana Rahabu utuye muri aka gace, avuga ko na bo byabatunguye kubona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yiyemeza gukora igikorwa cy’ubutabazi nk’iki.
Ati “Ni ibintu byamujemo kuko yabonaga na we bibabaje. Urabona ko uyu mubyeyi ntakintu abika mu nzu, na we ubwe umenya batakinica kuko iyo baba bica baba bamusanze mu nzu baba baranamwishe cyera.”
Nzisabira Gerard na we wo muri aka gace avuga ko kuba uyu muturage ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze igikorwa nk’iki, nyamara kitarakozwe n’abaturage bazima, biteye isoni n’ikimwaro.
Ati “Biratangaje binateye n’isoni, ahantu hatuye abaturage bangana gutya cyane nk’ubuyobozi burahari, ariko uriya yaje ari umuntu w’umusazi twese tuzi ko ari umusazi. Umuntu wese ari kwibaza impamvu byamujemo, ntawuzi impamvu byamujemo.”
Gusa ubwo uyu ufite uburwayi bwo mutwe yiyemezaga gusanira uyu muturage, abandi baturage na bo bakozwe n’isoni bahita batangira kumwubakira ubwiherero.
Nyirahagenimana Rahabu yongeye agira ati “Ni ikibazo birakabije mbese birababaje n’undi wese wabibona biteye amatsiko, biriya byo kubona umusazi ari we waza kubakira umuntu akaza gufasha umuntu kandi hari ubuyobozi buzi ko umuntu atishoboye…”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Gatsiro, Sylvie Mukankurunziza, avuga ko ubuyobozi butarangaranye uyu muturage wagobotswe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, akavuga ko ahubwo uyu muturage na we yisenyera ndetse ko ari we nyirabayazana w’uwo mwenge wapfutswe n’uriya ufite uburwayi.
Ati “Uriya mwenge ni uwa vuba cyane. Iyo abuze urukwi, akuramo igiti, ntakumurangarana nta n’icyo adakorerwa.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Iyi nkuru inkoze ahantu ababereye urugero