Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’Umunya-Israel ari mu maboko ya Polisi y’Akarere ka Mpigi muri Uganda, akekwaho kwica umugore we, nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini bya DNA bigaragaje ko umwana byavugwaga ko babyaranye atari uwe.

Uyu mugabo witwa Raed Wated, yari asanzwe atuye mu gace ka Kalagala mu Karere ka Mpingi, yatahuwe nyuma y’uko agiye gutanga ikirego ko umugore we Monica Nabukenya w’imyaka 25 yaburiwe irengero kuva tariki 16 z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Izindi Nkuru

Polisi yo muri aka Karere ivuga ko ariko uyu mugabo yakekaga ko umwana byavugwaga ko babyaranye, atari uwe, bituma ajya gukoresha ibizamini bya DNA, ndetse biza no kwemeza ko uwo mwana atari uwe koko.

Ubwo yahinduraga ageze mu rugo avuye gukoresha ibyo bizamini, yashyamiranye n’umugore we ndetse aza no kumwivugana, ubundi umurambo we awujugunya mu cyobo kiri hafi y’urugo.

Itangazo rya Polisi rigira riti “Mu ibazwa rye ryabereye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayabawe, yajyanye Polisi iwe. Bakigerayo basanganizwa n’umwuka mubi w’umubiri wari waratangiye kwangirika. Barashakishije baza kuwubona mu cyobo. Nyuma yo kubazwa yemeye ko yishe umugore we amuhoye kuba ibizamini bya DNA byaragaragaje ko umwana batamubyaranye.”

Umugore wishwe

Umuvugizi w’agace ka Kayabwe ko muri aka Karere, Richard Ddumba, yavuze ko uyu mugabo n’umugore we nyakwigendera, babagaho mu buzima bw’ibanga, gusa ngo icyo yari abaziho, ni uko bari bafite umwana umwe.

Iyi ngingo yo gukoresha ibizamini bya DNA, imaze iminsi inagarukwaho mu Rwanda, nyuma y’uko Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga igaragaje ko umubare w’abagabo bakoresha ibizamini bya DNA wikubye kane mu myaka ine ishize.

Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga kuri iri tumbagira ry’imibare y’abagabo bakoresha ibizamini bya DNA, bavuga ko ari ngombwa kuko muri iki gihe heze ingeso zo gucana inyuma, no kuba hari abakobwa bagereka inda ku bagabo atari izabo, bagamije kugira ngo bashyingiranwe.

Abandi banavuga ko ibi bishoboza no kuzateza amakimbirane mu miryango ndetse bikanagira ingaruka ku bana bizajya bigaragara ko atari ab’abagabo byakekwaga ko ari ba se.

Umunya-Israle arakekwaho kwica umugore we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru