Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki ukiri muto, Arielle Kayabaga ufite inkomoko mu Burundi akaba asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yishimiye kuba itsinda bazanye ryakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakamushimira kuba yarakiriye neza inama ya Women Deliver, ariko kandi we akagira icyo amushimira cy’umwihariko.

Arielle Kayabaga w’imyaka 32 y’amavuko, yavukiye mu Gihugu cy’u Burundi aza kuba impunzi, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Izindi Nkuru

Umwaka ushize, yari mu Rwanda, aho yakiriwe n’abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi.

Nyuma y’umwaka umwe, Arielle Kayabaga yagarutse mu Rwanda, aho ari mu bitabiriye ibikorwa by’Inama Mpuzamahanga izwi nka ‘Women Deliver’ yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, Arielle Kayabaga yari mu itsinda ry’abayobozi baturutse muri Canada bayobowe na Minisitiri w’Iterambere mpuzamahanga muri Canada, Harjit Sajjan; bakiriwe na Perezida Paul Kagame, mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Arielle Kayabaga yishimiye kuba itsinda arimo ryakiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Arielle yagize ati “Intumwa zacu zahuye na Perezida Paul Kagame tumushimira kuba yaratwakiriye, no kuba yarakiriye neza inama ya Women Deliver.”

Uyu munyapolitiki ufite inkomoko muri aka karere, mu Gihugu cy’u Burundi, yavuze ko we afite umwihariko w’icyo yashimiye Perezida Paul Kagame.

Ati “By’umwihariko njye nagize amahitwe yo kumushimira ku kazi k’ubwiyunge yakoze nyuma y’amateka ashaririye yo muri aka karere kacu.”

Muri Kanama umwaka ushize ubwo Arielle Kayabaga yagendereraga u Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Icyo gihe Arielle Kayabaga yavuze ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho, ari iryo gushimwa na buri wese, kuko nyuma y’imyaka 28 [icyo gihe ni yo yari ishize Jenoside ihagaritswe] ubu ari Igihugu kibera urugero Ibihugu byinshi ku Isi.

Intumwa za Canada zakiriwe na Perezida Kagame zirimo na Arielle Kayabaga

Umwaka ushize ubwo yari mu Rwanda, Arielle yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yanagiye mu Ngoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
Umwaka ushize ubwo yari mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri Biruta
Yanabonanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amatageko umutwe w’Abadepite
Icyo gihe yanabonanye n’Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru