Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, nyuma yo kwaka ababyeyi amafaranga abizeza ko umushinga akorera uzishyurira amashuri abana babo. Yemeye ko yakoraba ubwambuzi bushukana kandi ko amafaranga yahawe yayariye.

Uyu musore wafatiwe mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Gatsibo muri uyu Murenge wa Butaro, yari amaze kwambura ababyeyi 31 500 Frw, bamuhaga abizeza ko azababonera umushinga uzabishyurira amashuri.

Yafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2023, nyuma y’uko umwe mu bo akekwaho gutekera imitwe, yari amaze kumenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gatovu, ko hari umusore waje yiyitirira kuba umukozi w’umushinga urihira abana amashuri, avuga ko buri mwana umwe azarihirwa nyuma yo kwishyura amafaranga 1 500 yo kwiyandikisha.”

SP Jean Bosco Mwiseneza akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu musore yanditse umwana w’uyu muturage, yanamutiye telefone igezweho, amubwira ko ashaka kuyifashisha mu gukora raporo, ariko ahita agenda. Ati “Nibwo uwo muturage yagiraga amakenga ahita ahamagara Polisi.”

Akomeza agira ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, afatirwa mu rundi rugo rwo muri uwo Mudugudu agiye kwandika undi mwana, afite urutonde rugaragaza igiteranyo cy’amafaranga 31 500 yari amaze kwishyurwa ku bana 21 na telefone igezweho yari yatse umuturage.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore amaze gufatwa, yemeye ko yakoraga ubwambuzi bushukana, kandi ko yari amaze kubikorera abaturage 21, ndetse ko ubwo yafatwaga wari umunsi wa kabiri atangiye ibi bikorwa, anavuga ko amafaranga bamuhaye yayakoresheje.

Uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe telefone yafatanywe yasubijwe nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Ikipe y’ibigwi mu Rwanda imanuye umutoza watoje amakipe akomeye i Burayi

Next Post

Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

Related Posts

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.