Urwego rushinzwe kugenzura imiti n’ibindi bicuruzwa by’ubuvuzi muri Uganda, National Drug Authority (NDA), rwategetse ko ikinyobwa cyitwa ‘Boisson Énergétique Très Puissante’ gihagarikwa kugurishwa no kunyobwa muri iki Gihugu nyuma yuko bimenyekanye ko kibamo umuti ukoreshwa mu gukora Viagra yifashishwa mu kongera ubushake bw’abagabo.
NDA yavuze ko iki kinyobwa kitemewe ku isoko rya Uganda, ndetse ko cyagurishwaga mu buryo bwo kwamamaza ko gifasha kongera ubushobozi bw’abagabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko isuzuma ryakozwe n’uru rwego ryagaragaje ko iki kinyobwa kirimo umuti witwa sildenafil, nyamara uyu muti utanditse ku icupa ryacyo.
Sildenafil ni umuti ukoreshwa mu gukora Viagra, ukaba waragenewe gufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudakora neza kw’igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. NDA ivuga ko uyu muti ugomba gukoreshwa gusa umuntu awandikiwe n’umuganga.
Rwamwiri yavuze ko kuba umuntu ashobora kunywa iki kinyobwa atazi ko kirimo sildenafil bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.
Muri izo ngaruka harimo kuzamuka cyane cyangwa guhinduka gukabije k’umuvuduko w’amaraso, ibibazo byo kubona ndetse no kugira umurego w’igitsina umwanya muremure, bishobora gusaba ubufasha bw’abaganga.
NDA yagaragaje ko ibyago bishobora kurushaho kwiyongera ku bantu bafata imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin, kuko kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane ku buryo bishobora no gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
Uru rwego rwasabye abaturage guhagarika kugura, kugurisha no kunywa iki kinyobwa kugeza igihe hatanzwe andi mabwiriza.
NDA kandi yasabye umuntu wese waba yaranyoye iki kinyobwa maze akagira ibimenyetso cyangwa ibibazo by’ubuzima, kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
RADIOTV10