UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Liz Truss ubu ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ugiye gusimbura Boris Johnson uherutse kwegura ku buyobozi bw’ishyaka Conservative.

Uyu Mary Elizabeth Truss watorewe kuyobora iri shyaka agahita anatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yari asanzwe muri Guverinoma y’u Bwongereza agiye kuyobora kuko yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Izindi Nkuru

Yatowe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ku majwi 57%  mu gihe Rishi Sunak bari bahanganye yagize 43%, mu matora y’icyiciro cya nyuma.

Boris Johnson asimbuye kuri uyu mwanya yatangaje ubwegure bwe muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yuko yari abo mu ishyaka rye bari muri Guverinoma bari bamaze kwegura bitandukanya na we ku byo bamushinjaga birimo guha akazi uwari ukurikiranywe mu butabera.

Liz Truss watorewe gusimbura Boris Johnson, afite imyaka 47 y’amavuko asimbuye Boris Johnson na we wagiyeho asimbuye Theresa May na we wavuyeho yeguye.

Biteganyijwe ko Liz Truss atangira iyi mirimo mishya kuri uyu wa Kabiri nyuma yo guhura n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Liz Truss abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma ya Margaret Thatcher na Theresa May.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru