Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Odinga ngo icyemezo cy’Urw’Ikirenga yagifashe nk’igitekerezo cyarwo ati “Ntibirangiriye aha”

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
0
Odinga ngo icyemezo cy’Urw’Ikirenga yagifashe nk’igitekerezo cyarwo ati “Ntibirangiriye aha”
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga ruteshereje agaciro ikirego cya Raila Odinga, rukemeza ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bifite ishingiro, uyu munyapolitiki yatangaje ko bubashye igitekerezo cy’Urukiko ariko ko batemeranya n’iki cyemezo cyarwo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, ni umunsi wari utegerejwe na benshi muri Kenya ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ubwo hari hategerejwe icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije ikirego cya Raila Odinga.

Uyu munyapolitiki umaze gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu ubugiragatanu, yari yaregeye uru rukiko rusumba izindi muri Kenya, arusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora yo ku ya 09 Kanama 2022.

Raila Odinga yavugaga ko mu kubarura amajwi habayemo uburiganya mu buryo bw’ikoranabuhanga, bwanatumye William Ruto atsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wasomye iki cyemezo ku wa Mbere, yavuze ko uwareze atagaragaraje ibimenyetso bifatika, yemeza ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro.

Raila Odinga yahise ashyira hanze itangazo, avuga ko iki cyemezo bakimenye, ati “Kuva cyera twakomeje kurwanira iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko n’itegeko Nshinga. Kuri iyi nshuro turubaha igiterekerezo cy’Urukiko kabone nubwo tutemeranya n’icyemezo cy’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko abanyamategeko bo ku ruhande rwe bagiye gukusanya ibimenyetso simusiga biri ku ruhande rwabo kabone nubwo abacamanza babibonye ariko ngo bakabyirengagiza.

Yavuze ko iki cyemezo cy’Urukiko kidashyize iherezo ku byo bamaranira ahubwo ko kibongereye imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuvugurura Igihugu cyabo kikaba ikigendera ku mahame ya Demokarasi “aho Umunyakenwa wese azibanamo Igihugu cye.”

Yasoje iri tangazo rye ashimira abamushyigikiye ndetse n’Abanyakenya bose . ati “Mu gihe gito kiri imbere tuzatangaza imigambi yacu yo gukomeza urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano na Demokarasi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − one =

Previous Post

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Next Post

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Related Posts

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika
FOOTBALL

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.