• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ukekwaho kwiba mudasobwa ebyiri z’Ikigo cy’Ubuzima cya Buyoga mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo wagaragaye mu mashusho yafashwe na camera z’umutekano, yatawe muri yombi nyuma y’iminsi itatu habaye ubu bujura akekwaho, aho yafatiwe mu Karere ka Ngororero

Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho yafashwe na camera z’umutekano zari mu cyumba kibwemo izo mudasobwa ebyiri za Centre de Santé ya Buyoga yo mu Karere ka Rulindo mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 10 rishyira ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026.

Amakuru yahawe umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, avuga ko “ukekwa yafashwe ku wa 14.04.2026 Saa 16:45 mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero.”

Uwatanze amakuru wo mu nzego z’ibanze, yagize ati “Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, DASSO na Police hafashwe uwitwa Dufitimana Lamecky ukekwaho kwiba Machine 2 zo mu bwoko bwa Laptop mu Kigo Nderabuzima cya Buyoga, mu Karere ka Rulindo mu ijoro rya tariki 10.04.2026 rishyira 11.04.2026.”

Uyu ukekwaho gukora ubu bujua kandi asanzwe akorera muri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agacio izwi nka Kabaya Mining Ltd.

Uyu Dufitimana Lamecky ukekwaho ubu bujura bwa mudasobwa, nyuma yo gufatwa, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi Ngororero kugira ngo hakorwe iperereza ry’ibanze, anakurikiranwe n’inzego kuri ibi akekwaho.

Hari hagaragaye amashusho ya camera z’umutekano zari zamufashe atabizi
Yamaze gufatwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Next Post

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.