• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi, Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyize umukono ku masezerano yemeza ko Urwego Ruhuriweho EJVM ruzaba rurimo n’abahagarariye iri Huriro mu kugenzura agahenge.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi, avuga ko iri Huriro AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano y’ubwumvikane mu Busuwisi ahamaze iminsi hari kubera ibiganiro.

Uyu munyamakuru avuga ko “Mu gusinya aya masezerano na AFC/M23, Urwego Ruhuriweho Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ruzakora rugenzurwa n’ Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) rwahise rwitwa EJVM+”

Yavuze kandi ko mu bikorwa by’uru Rwego “AFC/M23 izohereza abasirikare mu rwego rwo gukurikirana cyangwa kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano.”

Urwego rwa EJVM ruzakorana na MONUSCO mu myiteguro yo gushyigikira amahoro n’umutekano mu bice bimwe na bimwe, birimo umujyi wa Uvira wari warafashwe na AFC/M23 ikaza kuwurekura ku bushake bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ihuriro AFC/M23 rijya kurekura uyu Mujyi wa Uvira, ryari ryasabye ko wagenzurwa n’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, ariko rikimara kuwukuramo abarwanyi baryo, wahise wigabizwa n’abambari ba FARDC barimo Wazalendo na FDLR.

Aya masezerano asinyiwe muri ibi biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi, aho byimukiye nyuma y’ibyabereye muri Qatar.

Impande zombi zasinye aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Next Post

Hygiene tips for full-time employees

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hygiene tips for full-time employees

Hygiene tips for full-time employees

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.