Monday, April 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi, Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyize umukono ku masezerano yemeza ko Urwego Ruhuriweho EJVM ruzaba rurimo n’abahagarariye iri Huriro mu kugenzura agahenge.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi, avuga ko iri Huriro AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano y’ubwumvikane mu Busuwisi ahamaze iminsi hari kubera ibiganiro.

Uyu munyamakuru avuga ko “Mu gusinya aya masezerano na AFC/M23, Urwego Ruhuriweho Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ruzakora rugenzurwa n’ Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) rwahise rwitwa EJVM+”

Yavuze kandi ko mu bikorwa by’uru Rwego “AFC/M23 izohereza abasirikare mu rwego rwo gukurikirana cyangwa kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano.”

Urwego rwa EJVM ruzakorana na MONUSCO mu myiteguro yo gushyigikira amahoro n’umutekano mu bice bimwe na bimwe, birimo umujyi wa Uvira wari warafashwe na AFC/M23 ikaza kuwurekura ku bushake bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ihuriro AFC/M23 rijya kurekura uyu Mujyi wa Uvira, ryari ryasabye ko wagenzurwa n’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, ariko rikimara kuwukuramo abarwanyi baryo, wahise wigabizwa n’abambari ba FARDC barimo Wazalendo na FDLR.

Aya masezerano asinyiwe muri ibi biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi, aho byimukiye nyuma y’ibyabereye muri Qatar.

Impande zombi zasinye aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Next Post

Hygiene tips for full-time employees

Related Posts

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

by radiotv10
20/04/2026
0

Ihuriro Union Sacrée de la Nation ry’imitwe ya Politiki ribarizwamo Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ryatangaje ko ryafunguye urubuga rwo...

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

by radiotv10
20/04/2026
0

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangiye gukora iperereza ku musirikare wacyo wagaragaye mu ifoto yasakaye akubita ishusho ya Yezu mu Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

by radiotv10
20/04/2026
0

Imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’abafasha iki gisirikare cya DRC, irakomeje mu bice byo muri Kivu...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

MONUSCO yashimye intambwe yatewe mu biganiro bya AFC/M23 na Leta ya Congo i Burayi

by radiotv10
20/04/2026
0

Ubuyobozi bw'Ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSO) bwashimye intambwe yatewe mu biganiro byahuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

by radiotv10
17/04/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko inzira ya Hormuz yafunguwe nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yumvikanyweho muri...

IZIHERUKA

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo
AMAHANGA

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

by radiotv10
20/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Ku munsi wa mbere umunyamakuru DC Clement agejejwe imbere y’Urukiko ntiyaburanye

20/04/2026
Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

20/04/2026
Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

20/04/2026
Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

20/04/2026
Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

20/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hygiene tips for full-time employees

Hygiene tips for full-time employees

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Ku munsi wa mbere umunyamakuru DC Clement agejejwe imbere y’Urukiko ntiyaburanye

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.