Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukekwaho gukorera abana be ibidasanzwe byumvikanamo ubugome ari guhigishwa uruhindu

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ukekwaho gukorera abana be ibidasanzwe byumvikanamo ubugome ari guhigishwa uruhindu
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo muri Komini ya Gatara mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, iri gushakisha umugabo ukekwaho kwikora mu nda akica abana be babiri bakiri bato abakase amajosi n’umuhoro.

Uyu mugabo witwa Fidèle Bucumi akekwaho kwica abana be babiri barimo uw’imyaka itandatu n’undi w’imyaka ine.

SOS Medias dukesha aya makuru, ivuga ko aba bana bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi rishyira ku wa Kane, bikaba bikekwa ko bivuganywe na Se Fidèle Bucumi, agahita acika.

Ubu bwicanyi bwabere mu gace ka Gihororo muri iriya Komini ya Gatara, mu Ntara ya Kayanza yo mu majyaruguru y’u Burundi.

Umwe mu baturanyi b’uru rugo rwabereyemo aya mahano, yagize ati “Bucumi yishe abana be babiri barimo ufite imyaka 6 n’undi w’imyaka 4 akoresheje umuhoro maze abaca amajosi.”

Uyu muturanyi akomeza agira ati “Twabibonye mu gitondo ubwo twajyagayo twatunguwe no kubona imirambo ibiri iryamye mu kidendezi cy’amaraso.”

Uyu muturanyi avuga ko muri iryo joro ryabereyemo ubwo bwicanyi, bumvise umwana umwe avuza induru ariko ntibabyiteho kuko bumvaga ari ibisanzwe.

Aba baturanyi bavuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho kwikora mu nda ndetse n’umugore we Imelde Nyabenda w’imyaka 30 bari biriwe batongana umunsi wose.

Umwe mu baturanyi avuga ko uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma, bagakeka ko ari byo byanateye umujinya uyu mugabo akihimura ku mugore we yica abana babyaranye.

Uyu muturanyi yagize ati “Kubera ko umugabo we yagize umujinya cyane, yahisemo kutaguma mu rugo ariko igiteye agahinda ni uko Bucumi yahemutse akihekura agatura umujinya abana be.”

Sylvana Gakuyano, umuyobozi wa Komini wa Gatara yemeje aya amakuru, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica abana be, ari gushakishwa kuko yahise acika.

Byabereye muri Komini ya Gatara

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Next Post

Nyuma y’ibiza byasigiye amarira benshi abangirijwe nabyo bahishuye ikindi kibabaje byabasigiye

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’ibiza byasigiye amarira benshi abangirijwe nabyo bahishuye ikindi kibabaje byabasigiye

Nyuma y’ibiza byasigiye amarira benshi abangirijwe nabyo bahishuye ikindi kibabaje byabasigiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.