Polisi yo muri Komini ya Gatara mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, iri gushakisha umugabo ukekwaho kwikora mu nda akica abana be babiri bakiri bato abakase amajosi n’umuhoro.
Uyu mugabo witwa Fidèle Bucumi akekwaho kwica abana be babiri barimo uw’imyaka itandatu n’undi w’imyaka ine.
SOS Medias dukesha aya makuru, ivuga ko aba bana bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi rishyira ku wa Kane, bikaba bikekwa ko bivuganywe na Se Fidèle Bucumi, agahita acika.
Ubu bwicanyi bwabere mu gace ka Gihororo muri iriya Komini ya Gatara, mu Ntara ya Kayanza yo mu majyaruguru y’u Burundi.
Umwe mu baturanyi b’uru rugo rwabereyemo aya mahano, yagize ati “Bucumi yishe abana be babiri barimo ufite imyaka 6 n’undi w’imyaka 4 akoresheje umuhoro maze abaca amajosi.”
Uyu muturanyi akomeza agira ati “Twabibonye mu gitondo ubwo twajyagayo twatunguwe no kubona imirambo ibiri iryamye mu kidendezi cy’amaraso.”
Uyu muturanyi avuga ko muri iryo joro ryabereyemo ubwo bwicanyi, bumvise umwana umwe avuza induru ariko ntibabyiteho kuko bumvaga ari ibisanzwe.
Aba baturanyi bavuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho kwikora mu nda ndetse n’umugore we Imelde Nyabenda w’imyaka 30 bari biriwe batongana umunsi wose.
Umwe mu baturanyi avuga ko uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma, bagakeka ko ari byo byanateye umujinya uyu mugabo akihimura ku mugore we yica abana babyaranye.
Uyu muturanyi yagize ati “Kubera ko umugabo we yagize umujinya cyane, yahisemo kutaguma mu rugo ariko igiteye agahinda ni uko Bucumi yahemutse akihekura agatura umujinya abana be.”
Sylvana Gakuyano, umuyobozi wa Komini wa Gatara yemeje aya amakuru, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica abana be, ari gushakishwa kuko yahise acika.
RADIOTV10