Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera

radiotv10by radiotv10
12/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturarwanda bafite ubumenyi bwo guhangana n’inkongi bakomeje kongerwa, aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, rikomeje guhugura abantu ku bumenyi rusange bwo kuzimya inkongi.

Inkongi z’umuriro, ni zimwe mu mpanuka ziteza ibihombi kuko zangiza byinshi nk’ibikorwa remezo, ndetse zikaba zishobora no guhitana ubuzima bwa bamwe.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) ryari rimaze icyumweru rihugura abakozi 20 b’Ikigo cyigenga gishinzwe umutekano ISCO, ryasoje aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongera umubare w’Abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi, yasojwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 09 Nyakanga 2024.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu bumenyi bwahawe aba bakozi ba ISCO, burimo ubwa rusange bushobora gufasha abantu kuzimya umuriro babyikoreye, bakoreshe ibikoresho binyuranye birimo ikiringiti.

Nanone kandi, aba bakozi bahawe ubumenyi bw’uburyo bakumira inkongi z’umuriro, uburyo bahungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyi gahunda yo kongera abantu bafite ubu bumenyi izakomeza, ivuga ko gutanga amahugurwa nk’aya, biri gutanga umusaruro mu kugabanya inkongi z’umuriro ziri mu bitera ibihombo kuko iyo zadutse zangiza byinshi birimo ibikorwa biba bifite agaciro.

Abakozi ba ISCO bahuguwe ibyo bakora mu kuzimya inkongi
Banigishijwe uko bakoresha ibizimyamuriro

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 7 =

Previous Post

Dr.Habineza ufite icyizere gihagije cyo kuzatorerwa kuyobora Abanyarwanda yavuze amajwi yumva azagira

Next Post

Hatangajwe akaga kasizwe n’inkangu idasanzwe yahuranyije imodoka zitwara abagenzi

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe akaga kasizwe n’inkangu idasanzwe yahuranyije imodoka zitwara abagenzi

Hatangajwe akaga kasizwe n'inkangu idasanzwe yahuranyije imodoka zitwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.