Sunday, September 8, 2024

Uko abantu bakwitwara mu gihe habaye inkongi itunguranye batarindiriye ko Polisi ihagera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturarwanda bafite ubumenyi bwo guhangana n’inkongi bakomeje kongerwa, aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, rikomeje guhugura abantu ku bumenyi rusange bwo kuzimya inkongi.

Inkongi z’umuriro, ni zimwe mu mpanuka ziteza ibihombi kuko zangiza byinshi nk’ibikorwa remezo, ndetse zikaba zishobora no guhitana ubuzima bwa bamwe.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’Ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) ryari rimaze icyumweru rihugura abakozi 20 b’Ikigo cyigenga gishinzwe umutekano ISCO, ryasoje aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongera umubare w’Abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n’ingaruka zituruka ku nkongi, yasojwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 09 Nyakanga 2024.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu bumenyi bwahawe aba bakozi ba ISCO, burimo ubwa rusange bushobora gufasha abantu kuzimya umuriro babyikoreye, bakoreshe ibikoresho binyuranye birimo ikiringiti.

Nanone kandi, aba bakozi bahawe ubumenyi bw’uburyo bakumira inkongi z’umuriro, uburyo bahungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyi gahunda yo kongera abantu bafite ubu bumenyi izakomeza, ivuga ko gutanga amahugurwa nk’aya, biri gutanga umusaruro mu kugabanya inkongi z’umuriro ziri mu bitera ibihombo kuko iyo zadutse zangiza byinshi birimo ibikorwa biba bifite agaciro.

Abakozi ba ISCO bahuguwe ibyo bakora mu kuzimya inkongi
Banigishijwe uko bakoresha ibizimyamuriro

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts