Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo umukwe n’umugeni bisange mu maboko ya RIB ku munsi w’ubukwe

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagenze ngo umukwe n’umugeni bisange mu maboko ya RIB ku munsi w’ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 48 n’umugore w’imyaka 29 bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwabataye muri yombi ku munsi w’imihango yo gusaba no gukwa, nyuma yo kwiyambazwa n’umugore mukuru w’uyu mugabo bagifitanye isezerano.

Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike, bafashwe ubwo uyu mugabo yari agiye gusaba no gukwa uyu mugore basanzwe babana nk’umugore n’umugabo mu buryo budakurikije amategeko.

Iyi mihango yagombaga kubera Mudugudu wa Nyamirambo mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wigeze kuba umucuzi mu isantere ya Nyamirambo i Nyamasheke, yari yataye umugore we mukuru babyaranye abana batanu, nyuma y’uko bagiranye ibibazo, akaza gushaka uyu w’imyaka 29 [bafunganywe] na we bakaba bafitanye abana babiri.

Yari yabanje gucikana n’uyu mugore wa kabiri, bajya gutura mu Karere ka Ngoma, bakaba bamaranye imyaka 11 babana mu buryo budakurikije amategeko.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo n’umugore we wa kabiri, bafashwe nyuma y’uko umugore mukuru yamenye ko bagiye gukora imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kuba ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, agahita ajya kubimenyesha inzego. Ni imihango yagombaga kubera iwabo w’umukobwa muri Nyamasheke.

Umwe yagize ati “Twari twatumiwe twaranatwerereye, twitegura kubujyamo saa saba. Bamwe mu batumirwa bageze mu mahema yari yateguwe mu busitani buri hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke.”

Ku munsi w’iyi mihango, umugore wari umaze iminsi itatu yaragiye kwitegura, yari yabukereye, ndetse umugabo we na we yari yamaze kwerecyeza aho iyi mihango yagombaga kubera, aho yari aherekejwe n’inshuti ze zari zitashye ubukwe bwabo.

Ubwo imodoka zari zibatwaye zari zigeze hafi ya Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, zarahagaritswe, uyu mugabo akurwamo ahita atabwa muri yombi.

Umuturage ati “Twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba. Amatelefoni acicikana ubwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we.”

Mupenzi Narcisse uyobora Akarere ka Nyamasheke, yemereye Ikinyamakuru Imvaho Nshya ko ibi byabaye, ndetse ko umugabo n’umugore bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike.

Yagize ati “Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.”

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Nyamasheke usanzwe ari n’impuguke mu mategeko, dore ko mbere yo kuba Umuyobozi w’Akarere yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi zo Kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, yagiriye inama abashakana nyamara hari isezerano rikiri hagati y’umwe muri bo n’uwo bashakanye, ko baba bari gukora icyaha cy’ubuharike.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

Next Post

Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Nigeria: Haravugwa inkuru y’akababaro ku mukobwa wari watangaje ibyazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.