Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, kiratangaza ko Impeshyi, izarangwa n’ibihe bidasanzwe by’izuba birimo ubushyuhe buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 32, kiri hejuru y’ubusanzwe bubaho mu gihembwe cy’Impeshyi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, rivuga ko iki Kigo “kinejejwe no gutangariza Abaturarwanda bose ko igihembwe cy’impeshyi (Kamena, Nyakanga na Kanama) 2024 kizarangwa muri rusange n’ibihe bidasanzwe by’izuba.”

Izindi Nkuru

Iki kigo gikomeza kigaragaza igipimo cy’ubushyuhe buteganyijwe muri iki gihe cy’impeshyi, buzaba buri hagati ya Dogere Selisiyusi 22 na 32 mu Gihugu, kikavuga ko “buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuje bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’impeshyi. Ubushyuhe busanzwe bw’igihe cy’Impeshyi buri hagati ya Dogere Selisiyusi 20 na 30.”

Iri tangazo rigakomeza rivuga ko “Ahateganyijwe gushyuha kurusha ahandi, ni mu bice by’ikibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32.”

Meteo Rwanda ivuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, no mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya Dogere Selisiyusi 28 na 30.

Ni mu gihe ahateganyijwe ubushyuhe buri ku gipimo kiri hasi ugereranyije n’ahandi, ari mu Karere ka Burera, aka Musanze, igice cy’Amajyaruguru cy’Akarere ka Nyabihu na Gakenke, ahateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya Dogere Selisiyusi 22 na 24.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru