Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bigeze kuba impunzi, ariko ko hari n’abagize uruhare mu gushakira umuti iki kibazo no guhangana n’ingaruka zacyo, barimo Umuryango Africa New Life Ministries wizihije isabukuru y’imyaka 25.
Jeanne Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru, ubwo uyu muryango Africa New Life Ministries, wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.
Ijambo ryose rya Madamu Jeannette Kagame
Mbanje gushimira ubuyobozi bwa Africa New Life Ministries ku butumire mwampaye ngo nze kwifatanya
namwe muri ibi birori. Mboneyeho no kubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 25!
Ntabwo ari imyaka mike mu buzima busanzwe, ariko noneho by’umwihariko mu buzima bw’itorero, ni imyaka isobanuye byinshi. Mwarakoze kwitaba karame ubwo igihugu cyaduhamagaye twese ngo dutange umusanzu mu gusana urwatubyaye.
Kugira ngo twumve neza uru rugendo rw’imyaka 25, nagira ngo twibukiranye neza igihe umurimo w’iri torero watangiriye.
Africa New Life ntiyavutse mu gihe cy’amahoro n’umudendezo. Yavutse mu gihe igihugu cyacu cyari mu bihe bigoye, nyuma y’uko u Rwanda rwari rwarasenyutse, haba mu mibereho yarwo, n’iy’abanyarwanda muri rusange. Iri torero ryavutse ubwo twari tukigerageza kongera kwiyubaka nk’igihugu.
Muri ayo mateka yacu atoroshye, hari byinshi dusa n’aho tudaha umwanya uhagije ngo dutekereze ku buremere bwabyo. Uru Rwanda tuvuga, ni igihugu cyigizwe n’umubare munini w’abantu babaye mu buhunzi. Dufatanye gutekereza kuri ibyo n’icyo bivuze ku mibereho y’igihugu.
Ibi bivuze ko u Rwanda rw’icyo gihe, rwari igihugu cy’abantu baciriwe ishyanga cyangwa nabo ubwabo
bagahitamo guhunga, ngo bakize ubuzima bwabo, bakemera kujya kwitwa abanyamahanga mu bihugu
by’ahandi.
Ndetse hari n’abandi bisanze mu buzima bw’ubuhunzi, haba mu mahanga cyangwa n’imbere mu gihugu, hakaba n’abandi bari barafashwe bugwate nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igihe cyarageze abo banyarwanda barataha, bagaruka mu gihugu mu by’ukuri batari bazi neza bose, bataha bavuga indimi zitandukanye bitewe n’ibihugu bari barahungiyemo, ndetse basanga n’abatarigeze bahunga, ariko nabo bafite ihungabana batewe n’ayo mateka.
N’ubwo twari abanyarwanda, hagati yacu twari nk’abanyamahanga, dufite ibikomere, turemerewe na byinshi twibuka twanyuzemo, ndetse tukagira n’imyumvire itandukanye ku gisobanuro cy’aho umuntu 3 yita mu rugo cyangwa iwabo, kuko twari tuje mu gihugu ari abakuru ndetse n’abato batamenye, n’ubwo ariho hari iwacu mu by’ukuri.
Bisobanuye iki rero kugira igihugu kigizwe n’umubare munini w’abigeze kuba impunzi?
Icya mbere ni uko impunzi cyangwa uhunze igihugu cye adatakaza ubutaka gusa, aba anambuwe ubumuntu, agaciro na gakondo y’iwabo. Umuntu yiyumva nk’utagira aho akomoka.
Muri aya mateka, abanyarwanda muri rusange bize kwitwararika, biga ubwenge bwo kwirwanaho ariko mu by’ukuri ntibagize amahirwe, yo kumenya neza umudendezo wo kubaho mu busabane bw’umuryango.
Mu gihe u Rwanda rwari rukiri muri ibyo bihe byo kwakira abantu bavuye muri ubwo buzima, kongera kubabanisha mu mahoro n’ibindi byari bikenewe, nibwo Imana yabakoresheje mutangiza Africa New Life Ministries.
Igihe mwumvaga ari itorero mutangije gusa, mwarimo musubiza ikibazo twibazaga turi benshi, aho buri wese yibazaga ati iwacu ni hehe? Mu rugo ni hehe?
Mwabihaye igisubizo cyiza kandi gisobanutse ubwo mwiyemezaga ko iri torero ari ryo rizaba ‘mu rugo’ ha benshi.
Igihe igihugu cyari gikeneye kongera kwisubiza agaciro, no gukemura urwo rusobe rw’ibibazo, mwafashije benshi kongera kwiyumva nk’abantu batari impunzi, gusa ahubwo ko ari umuryango umwe mugari w’Imana.
Mwabahaye ibitunga roho, muhumuriza imitima yari ikomeretse, ariko mubamenyera n’ibitunga umubiri. Mwabahaye ijambo ry’Imana ribasubizamo ibyiringiro, mubaha amashuri, amazi asukuye, uburyo bwo kwivuza n’ubundi bufasha, kandi ibyo byose byabasubije agaciro.
Mwazirikanye ko umuryango ukeneye ibiwutunga ariko mukanibuka ko ukeneye icyizere n’ubushobozi bwo kwifasha no gukomeza kwibeshaho.
Mwarakoze, mwebwe mwagenje nka Kristu, watwigishije ko rimwe na rimwe ugomba kubanza kugaburira ushonje, ukamwitaho, ukamwumva, mbere yo kumwigisha.
Africa New Life Ministries, ntabwo mwabaye umuryango cyangwa itorero risanzwe, rikorera umurimo waryo mu Rwanda. Mwarakoze kuba abafatanyabikorwa beza muri uru rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda.
Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abana batari kuzamenya Papa cyangwa Mama, kuko bagizwe imfubyi n’amateka.
Turabashimira ko mwaduhamirije, ko ubutumwa bwiza atari ububwiriza abantu ko hari ijuru gusa, ahubwo ari 5 ubwubaka umuryango w’Imana muri ubu buzima dufite uyu munsi ku isi.
Nongeye kubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 25! Nifurije umuryango mugari wa Africa New Life Ministries gukomeza kuba itorero, umuryango, urugo rutanga icyizere, rukiza imitima, rureba kure kandi rugakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza.
To the servants of God, May you continue to care for the hearts entrusted to you with wisdom, and compassion. May your words bring comfort, your guidance inspire good choices, and your example encourage people not only to grow in faith, but also to become better citizens. The trust people place in you is a precious gift; may you continue to honour it through the lives you touch and the values you nurture.
To the founders and partners who have walked this remarkable journey with us, We extend our sincere appreciation for your contribution to Rwanda’s transformation. The impact of your work is reflected in the lives you have touched, the communities you have strengthened, and the hope you have helped restore. May God keep blessing your work.
Imana ibahe umugisha!
Murakoze.