Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda isabye insoresore zijanditse mu bujura, kubihagarika, yafashe itsinda ry’abasore batanu bakekwaho ibi bikorwa bafashwe nyuma yuko hafashwe umwe akavuga abo bakorana, bose bananyuze mu kigo ngororamuco.

Iri tsinda ry’abasore batanu ryeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushikuza no gukomeretsa bakoraga mu masaha y’ijoro ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha bashinjwa bishingiye ku bujura bwabaye mu gicuku cyo ku ya 10 Mata 2023, ubwo hari abaturage batezwe n’abajura mu muhanda Rwandex-Sonatubes bakabambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba bakekwaho ubujura bafashwe mu bihe binyuranye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’umuturage wageze ahakorewe ubu bujura ubwo bwabaga.

Yagize ati “Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa umwe muri abo bajura, aza kutugeza ku bandi bafatanyaga, bagenzi be batatu na bo bafatirwa mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu gihe undi umwe yaje gufatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yacikiye nyuma y’ubwo bujura.”

CIP Twajamahoro yavuze kandi ko aba basore bose bafatiwe muri ubu bujura, banaciye mu kigo ngororamuco, ariko ko bigaragara ko batahindutse ngo basubire ku murongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali kandi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi guha uburere buboneye abana babo, kuko abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura, abenshi babiterwa no kuba batarabonye uburere buhagije.

Rubera Prince wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iri tsinda ry’ubujura, yavuze ko ubwo we na bagenzi be bari batashye bari mu muhanda uturuka Sonatubes werecyeza Rwandez, babonye umuntu wari uri gutabaza muri icyo gicuku, bakajya kumutaraba ariko abo bajura bakabatera amabuye.

Yagize ati “Badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza Abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye na bo dusanga bagiye.”

Yavuze ko Polisi yahise ibyinjiramo bagashakisha abagize uruhare muri ubwo bujura, none bakaba barafashwe, akaboneraho gushimira uru rwego.

Ati “Birababaje kuba batinyuka kwambura umuntu amatara yaka, hagira ujya no gutabara bakamwataka. Ni ibintu bimaze iminsi ariko turashimira Polisi y’u Rwanda ku mbaraga irimo kubishyiramo, abenshi mu bajura bakagenda bafatwa.”

Ikibazo cy’ubujura nk’ubu kimaze iminsi kigarukwaho n’Abaturarwanda benshi, cyanatumye Polisi y’u Rwanda ibahumuriza inabizeza ko igiye kugihagurukira.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera aherutse kugenera insoresore zijanditse muri ibi bikorwa, yamenyesheje ko Polisi yamaze kumenya aho abo bantu baba bari, bityo ko igiye kubafata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 5 =

Previous Post

Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo

Next Post

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.