Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Urugamba rukomeje guhindura isura rwegera Goma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, ndetse n’umutwe wa M23, ikomeje guhindura isura, yumvikanamo imbunda za rutura mu bice byegereye umujyi wa Goma.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane, Umutwe wa M23, watangaje ko igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe ikomeje kugifasha, bakomeje imirwano mu bice bya Kibumba, Buhumba, Shonyi ndetse n’ibindi bice bibyeregereye.

Izindi Nkuru

Ibi byatangajwe na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri X, agira ati “Mu gitondo cya kare, imitwe irwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa yubuye ibitero byayo muri Kibumba, Buhumba, Shonyi no mu bice bibyegereye.”

Betrand Bisimwa akomeza avuga ko nubwo iyi mitwe na FARDC bakomeje kugaba ibitero kuri M23, ariko uyu mutwe na wo utaboroheye, kandi ko ukomeje kurinda abaturage bari mu bice urimo.

Amakuru atangazwa n’abandi bakurikiranira hafi iby’iyi mirwano, bavuga ko FARDC n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, babyutse barasa ibisasu biremereye mu gace ka Kibumba, ku buryo abaturage bo mu bice bigakikije, bafite ubwoba bwinshi.

Umutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, watangaje ko ibisasu bya FARDC na FDLR ndetse n’indi mitwe, n’abacancuro, byarashwe mu rugamba rwo ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira; byahitanye abaturage b’abasivile benshi mu gace ka Kibumba na Buhumba no mu bice bibyegereye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru