Bahishuye undi mutwaro bashobora kwikorezwa n’ikibazo gihangayikishije mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu bitatu ku isi byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kwita ku bana bato muri iki gihe ari imbogamizi zikomeye ku buryo bafite impungenge ko bashobora kwisanga munsi y’umurongo mu mirire mibi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yasanze bamwe muri aba babyeyi mu gasoko gato kari ahitwa Kanembwe, abandi batuye hafi yako mu Mudugudu wa Bushengo mu kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, bavuga ko batorohewe ndetse ngo barashonje kubera izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihe basanzwe badafite amikoro.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Ntunzwe no gushakisha nkafata ibase nkajya gushakisha mu mujyi, ubwo iyo mbonye ibihumbi bibiri simbona ukuntu mbihahisha hejuru y’uko ibiribwa byapanze cyane.”

Undi ati “abana bacu ntibarya ngo bahage, ntawe ukirya ibiryo saa sita, n’abatubonye batubona ari utwa bulebule bitewe n’ikibazo cy’ibiciro.”

Bakomeza bavuga ko hatagizwe igikorwa, abana babo bashobora kujya mu mirire mibi kuko batabasha kubitaho nk’uko bikwiye.

Umwe ati “None se nk’uwo mwana uri kubona umutekeye ibyo bijumba cyangwa umushogoro kabiri gatatu, uri kumva imigwingire itarimo […] n’imboga se ku buryo wazihereza umwana kabiri nta kindi kintu ari guhinduranya?”

Impuguke mu bukungu Dr. Fidele Mutemberezi, avuga ko hari icyo Leta yakora kugira ngo ibiciro bidakomeza gutumbagira, ntibinagire ingaruka ku mikurire y’abana bato ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Ishobora gushyiraho nkunganire nko gutanga amafumbire ku bahinzi n’ubundi isanzwe inabikora, ishobora ku regula ibiciro, ni ukuvuga kubikontorola, ishobora kuvanaho imisoro imwe n’imwe kuko iyo iyivanyeho bituma ibiciro bimanuka, ubundi ikakuraja [gutera imbaraga] abahinzi.”

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu bitatu ku Isi byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, aho iyi raporo ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda rihagaze kuri 15%, inyuma ya Misiri iri kuri (36%) na Leban ya mbere ku isi aho ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 44%.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru