Amakuru aturuka muri RIB kuri Gasana nyuma yo guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba yari Guverineri w’Intara y’Iburasiruzuba, nyuma yo guhagarikwa kuri uyu mwanya, hatangajwe ko yatawe muri yombi, n’icyaha akekwaho.

Itangazo rihagarika CG (Rtd) Emmanuel Gasana ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rivuga ko “hari ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.”

Izindi Nkuru

Nyuma y’amasaha macye ahagaritse, mu masaha y’ijoro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana kubera ibyo akurikiranyweho birimo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite ubwo yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko yafashwe arafunzwe nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo nk’Umukuru w’Intara.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Hari hashize igihe akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko, nk’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, mu nyungu ze bwite.”

CG (Rtd) wigeze kumara imyaka icyenda (9) ari Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuva mu kwezi k’Ukwakira 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, yanayoboye Intara ebyiri, zombi yagiye ahagarikwa bivugwa ko hari ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Umwanya wo kuyobora Intara y’Amajyepfo yari yahawe mu kwezi k’Ukwakira 2018, yawuhagaritsweho muri Gicurasi 2020 aho Itangazo n’ubundi ryari ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe byavugaga we na Gatabazi Jean Marie Vianney wayobora Intara y’Amajyaruguru, hari ibyo bakurikiranyweho bagomba kubazwa.

Nyuma y’amezi icumi, ni ukuvuga muri Werurwe 2021, CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahawe umwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, inshingano yakoraga akibarirwa muri Bapolisi b’u Rwanda, dore ko aherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu kwezi gushize kwa Nzeri, we n’abandi bapolisi barimo abo ku rwego rwa Komiseri batatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru