Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CG (Rtd) Emmanue Gasana wigeze guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri ubwo yayoboraga Intara y’Amajyepfo, yongeye guhagarikwa kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Iburasirazuba. Hatangajwe icyatumye ahagarikwa.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rivuga ko “CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Izindi Nkuru

Nyuma y’amasaha macye ahagaritswe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana kubera gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba anaherutse gusezererwa muri Polisi, yanigeze guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 25 Gicurasi 2020, Gasana Emmanuel yari yahagarikiwe rimwe na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe na bwo byavugwaga ko bari bahagaritswe “kubera ibyo bagombaga kubazwa bakurikiranyweho” kimwe nk’uko byatangajwe kuri iyi nshuro ubwo hahagarikwaga Emmanuel Gasana.

Nyuma y’amezi 10 Gasana ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, muri Werurwe 2021 yongeye kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yahagaritsweho awumazeho umwaka umwe n’igice.

Ahagaritswe kuri uyu mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba hashize ukwezi kumwe, ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, dore ko yari yagishyizwemo tariki 27 Nzeri 2023 we n’abandi bapolisi barimo abofisiye bakuru batatu bo ku rwego rwa Commissioner of Police.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Amakuru yanyu ntabunyamwuga arimo nibice peee

  2. mugika cyanyuma mwibeshyeho
    ku ishambo abapolisi

  3. G Williams says:

    Ubuse umutwe wiyi nkuru niwo muvuze cg nugudubiramo inkuri zabaye zidafite aho zihuriye mumutwe winkeru mwavuze mutangira!

  4. NIYOKWIZERWA JOEL says:

    Mujye mukora kinyamwuga umutwe w’inkuru nibiri mu nkuru birahabanye muradupfunyikiye mwigaye pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru