Uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bw’umutungo kamere ugezweho ku isoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Ntunga mu Karere ka Rwamagana ahasanzwe hacukurwa amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, hagaragaye iryo mu bwoko bwa Lithium, bugezweho ku isoko ry’uyu mutungo kamere. Hasobanuwe uko iri buye ryabonetse aha i Ntunga.

Ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro busanzwe bukoreshwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi zigezweho ku isoko ry’ibinyabiziga muri iki gihe kuko zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.

Izindi Nkuru

Kugerwaho kw’aya mabuye y’agaciro, gushimangirwa no kuba 80% y’ibigize izi batiri z’izi modoka, biba bigizwe n’aya mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), ubwoko bw’aya mabuye y’agaciro bwabonetse mu bushakashatsi buri gukorwa ahacukurwa amabuye y’agaciro ahitwa Ntunga mu Karere ka Rwamagana.

Gusa ubu bwoko bwatangiye kuboneka muri 2020, ndetse kuva yaboneka, agaciro kayo kakaba gakomeje kuzamuka uko imyaka ishira indi igataha, aho ubu Toni yayo igeze ku bihumbi 61$ [arenga Miliyoni 65 Frw] mu gihe umwaka ushize yari iri ku bihumbi 44 $.

Evode Imena, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Piran Rwanda icunga ibikorwa by’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro muri Ntunga yabonetsemo ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro, yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko batari batangira kuyacukura, ahubwo ko ubu bakomeje gucukura ayo mu bwoko bwa Gasegereti.

Avuga ko iri buye ryabonetse hasi cyane. Ati Hejuru iyo ducukuye tubona gasegereti, tukabona na Coltan. Rero mu gukora ubushakashatsi Lithium twaribonye muri metero nka 300 uvuye hejuru.”

Evode Imena wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Piran Rwanda

Evode Imena usanzwe unazobereye mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko bazakomeza gukora ubushakashatsi, ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bazongera bakareba niba bakomeza kubona ubwoko bw’aya mabuye.

Ati “Mu Ugushyingo turashaka kongera gukora ubushakashatsi tugeze nko muri metero 600 turebe ko rikiriyo, turebe ubwinshi n’ubwiza rifite.”

Avuga ko ibizava muri ubu bushakashatsi, ari byo bizagaragaza niba hatangira gukorwa ibikorwa byo gucukura ubwoko bw’aya mabuye y’agaciro. Ati “Ariko Dufite icyizere ko hariyo amabuye menshi kandi meza.”

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Amb. Yamina Karitanyi yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, yose afite agaciro ka miliyari zirenga 150 z’amadorali, ni ukuvuga arenga Miliyari 150.000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru