Uko telefone yatumye umugabo akorera amahano umugore we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we nyuma yo kumva ari kuvugira kuri telefone, bikamutera gufuha kuko yakekaga ko ari abandi bagabo bari kumutera imitoma.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’umusibo ejo hashize, tariki 26 Nyakanga 2023, bukekwa ku mugabo witwa Samuel, ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 26.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita, akekwaho kwica umugore we ubwo yageraga mu rugo mu Mudugudu wa Kabwenge mu Kagari ka Kigarama, agasanga undi ari kuvugira kuri telefone, agakeka ko ari kuvugana n’abandi bagabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahise afata mu mashati umugore we, akamuniga kugeza amwivuganye, ubundi agahita akingirana umurambo we mu nzu, agahita ajya mu kabari.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yamenyekanye ubwo umwana w’aba bombi yavaga ku ishuri, yagera mu rugo agasanga hakinze, agahita amenyesha abaturanyi na bo bahise biyambaza ubuyobozi, bwaje bugakingura bugasanga umugore yitabye Imana.

Songa Nsengiyumva uyobora Umurenge wa Gishyita, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo n’umugore we batari bakamara igihe kinini baje gutura aha, kuko umugabo yakoraga akazi gatuma akunda kwimuka.

Yagize ati “Aho yari ari muri ako Kagari ni ho yari acumbitse. Yemwe muri iryo cumbi ni uko yari amaze iminsi atahaba, aba i Kigali, agarutse mu cyumweru gishize.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bombi babanaga mu makimbirane ndetse ko bahoraga barwana, bakaba bari baranabagiriye inama kenshi ko batandukana, ariko barinangiye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru