Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Marie Chantal Mukanzabarushimana wari ukurikiranyweho kwica Rutiyomba Elsie Akeza yari abereye mukase wasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, aho uru rukiko rwahamije uyu Mukanzabarushimana icyaha cyo kwica umwana yari abereye mukase mu bwicanyi bawabaye muri Mutarama umwaka ushize i Kanombe.

Izindi Nkuru

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yavuze ko hagendewe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica Akeza.

Urukiko rwagarutse ku bimenyetso byatumye rumuhamya icyaha, birimo ubuhamya bwatanzwe n’uwari umukozi wo mu rugo rwabereyemo ubu bwicanyi, ndetse n’ibindi bimenyetso bishingiye ku byagaragaye kuri nyakwigendera ubwo bamusangaga mu kidomo cy’amazi.

Iki gihano cyo gufungwa burundu cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha, bwasobanuriye Urukiko ko uregwa yateguye umugambi wo kwivugana nyakwigendera, agatuma umukozi wo mu rugo, ibintu birimo amagi y’amanyarwanda, kugira ngo atinde, ubundi abone uko ashyira mu bikorwa umugambi we.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mukanzabarushimana n’umugabo bajyaga bagirana amakimbirane bapfa kuba yarakundaga nyakwigendera, uyu mugore agakeka ko bizatuma asubirana na nyina.

Uregwa we yaburanaga ahakana icyaha, avuga ko nyakwigendera yaguye muri icyo kidomoro ku bw’impanuka, ngo kuko atashoboraga kwica uwo mwana ahubwo ko yamufataga nk’umwana we.

Urupfu rwa Rutiyomba Elsie Akeza, rwababaje benshi, dore ko uyu mwana yari asanzwe ashimisha benshi kubera gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo Meddy na we wagaragaje agahinda ko kuba uyu mwana yaritabye Imana.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nshimiyimana Hussein says:

    Ubutabera bwiza icyo gihano nicyo cye bazamufute ubutareba hanze n abandi bavutsa ubuzima bwabandi

  2. Estella says:

    Uwomugore akwiye gufungirwa ahantu hawenyenye kuko numwicanyi wokurwego rwohejuru. Ubumanza bwomu Rwanda bwubahwe kuko bwaciye urubanza neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru