Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yumvise icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka y’Ibihugu byombi, ivuga ko ari icyemezo gitunguranye kandi gihabanye n’amahame y’Umuryango ibi Bihugu bihuriyemo.
Ifungwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, binyuze mu binyamakuru bikorera mu Burundi.
Ni icyemezo kitigeze kigaragara mu itangazo ryanditswe na Guverinoma y’u Burundi mu buryo bunyuze mu mucyo nk’icyemezo gifite uburemere nk’ubu.
Guverinoma y’u Rwanda yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yashyize hanze itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wayo, rivuga uko yakiriye iki cyemezo.
Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yumvise ibyatangajwe mu binyamakuru ku cyemezo cy’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko iki cyemezo kidakwiye “cyizarogoya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’Ibihugu byombi, kandi kinyuranyije n’amahame y’imikoranire y’akarere ndetse no kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Ni imipaka ifunzwe nyuma y’umwaka umwe n’igice ifunguwe dore ko yongeye gufungurwa muri Nzeri 2022, nyuma y’uko yari imaze imyaka irindwi ifunze kuva muri 2015.
Kongera gufunga iyi mipaka byari biherutse gukomozwaho na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2023 ubwo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero i Burundi ukica abantu 20, mu gihe u Rwanda rwabihakanye.
RADIOTV10