Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo gitunguranye cy’u Burundi

radiotv10by radiotv10
12/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo gitunguranye cy’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yumvise icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka y’Ibihugu byombi, ivuga ko ari icyemezo gitunguranye kandi gihabanye n’amahame y’Umuryango ibi Bihugu bihuriyemo.

Ifungwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, binyuze mu binyamakuru bikorera mu Burundi.

Ni icyemezo kitigeze kigaragara mu itangazo ryanditswe na Guverinoma y’u Burundi mu buryo bunyuze mu mucyo nk’icyemezo gifite uburemere nk’ubu.

Guverinoma y’u Rwanda yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yashyize hanze itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wayo, rivuga uko yakiriye iki cyemezo.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yumvise ibyatangajwe mu binyamakuru ku cyemezo cy’uruhande rumwe rwa Guverinoma y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko iki cyemezo kidakwiye “cyizarogoya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’Ibihugu byombi, kandi kinyuranyije n’amahame y’imikoranire y’akarere ndetse no kwishyira hamwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ni imipaka ifunzwe nyuma y’umwaka umwe n’igice ifunguwe dore ko yongeye gufungurwa muri Nzeri 2022, nyuma y’uko yari imaze imyaka irindwi ifunze kuva muri 2015.

Kongera gufunga iyi mipaka byari biherutse gukomozwaho na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2023 ubwo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero i Burundi ukica abantu 20, mu gihe u Rwanda rwabihakanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =

Previous Post

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Next Post

Ngoma: Abacuruzi basobanuye ingeso ibahombya yadukanywe n’abana

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Abacuruzi basobanuye ingeso ibahombya yadukanywe n’abana

Ngoma: Abacuruzi basobanuye ingeso ibahombya yadukanywe n’abana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.