Wednesday, September 11, 2024

Uko u Rwanda rwakiriye ukuri kwahuranyije Perezida Macron yabwije Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubutumwa bwatanzwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, busobanutse kandi buvuga ukuri guhagije kurimo n’uguhuye n’ukuvugwa n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uru ruzinduko, Perezida Macron yakiriwe na mugenzi we Felix Tshisekedi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, byakurikiwe n’ikiganiro aba Bakuru b’Ibihugu bagiranye n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro cyavugiwemo ukuri kwinshi bamwe batakekaga ko Perezida Macron yavugira imbere ya Tshisekedi kuko bamwe bakekaga ko aje gushimangira ivanjiri y’ikinyoma yakunze guterurwa na Tshisekedi na Guverinoma ye yo gushinja u Rwanda.

Perezida Macron yagaragarije Guverinoma ya DRC ko ibibazo by’umutekano mucye byabaye akarande mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bushinze imizi ku mbaraga nke z’imiyoborere yacyo.

Macron ubwo yasubizaga Umunyamakuru wari uteruye kimwe na Guverinoma ya Congo ihora ishinja amahanga kuba inyuma y’ibibazo biri muri iki Gihugu, yagize ati Kuva mu 1994 ntabwo ari ikibazo cy’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga uko. Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati “Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

 

Ni ijambo risobanutse- u Rwanda

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yavugishije ukuri kwatunguye benshi ndetse ko n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwari bwamutumiye, bushobora kuba bwaratunguwe.

Avuga ko biriya ari n’ikosa rya dipolomasi ya Congo Kishasa kuko bumvaga Macron agiye kubashyigikira ariko bikarangira abashyize hanze.

Ati Ntekereza ko ririya ni nikosa muri dipolomasi kuko gutumira umuntu utanagereranya uvuge uti ese azavuga iki?. Buriya ari nkahandi mu Bihugu byiwabo ntekereza ko Minisitiri wUbubanyi nAmahanga sinzi ko basubirana na we mu ndege bamubwiye kuriya. Ntibishoboka.

Yavuze ko ikinyoma cyakunze guhimbwa na Guverinoma ya Congo, igakomeza kugikwirakwiza kandi itubahiriza imyanzuro yagiye ifatwa yo gushaka umuti, cyari gikwiye guhinyuzwa nk’uko Macron yabigenje.

Ati “Abayobozi ba Congo ntabwo mushobora gufata ibyemezo bifatirwa hano ngo nimurangiza ngo mujye gufata abandi bantu nkaho mubaragiye. Abo bajya kubwira bazi gusoma no kwandika, abo bajya kubwira bafite amakuru yibibera hano [muri Congo]. Tujya tuvuga ngo MONUSCO imara iki hariya, mwibwira se ko abanyamahanga bayirimo batabanza gutanga amakuru buri gitondo?

Agaruka ku byatangajwe na Perezida Macron, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bigaragaza ko u Bufaransa buhagaze mu nzira nziza ku bibazo byo muri Congo.

Yagize ati Ni pozisiyo [aho u Bufaransa buhagaze] isobanutse, ni pozisiyo ihuye niyo Guverinoma yu Rwanda yatangaje ku wa Mbere mu itangazo yasohoye ko dushyigikiye ibyemezo byagiye bifatwa hano mu karere, ni byo bigoma kujya imbere, ni byo bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze iminsi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ngo kubera ibinyoma iki Gihugu kirushinja, nyamara Perezida Emmanuel Macron we yagaragaje ko ikibazo kidaturuka hanze ya Congo ahubwo ko kiri muri kiriya Gihugu ubwacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts